Ibintu 10 by ’ingirakamaro igikakarubamba gifasha umubiri wacu

Igikakarubamba ni ikimera cyiza cyane kandi gifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Kirimo ibinyabutabire byinshi byemejwe n’ubushakashatsi bunyuranye ko ari imiti. Igikakarubamba cyavumbuwe bwa mbere muri Sudani mu myaka isaga 6000 ishize. Ni igihingwa gikurira mu butaka bushyuha kandi bwumutse, cyane cyane muri Afurika no mu Buhinde.

Igikakarubamba kimarira iki umubiri wacu ?

Igikakarubamba kigira akamaro kenshi mu mubiri w’umuntu . Reka turebere hamwe ibintu 10 igikakarubamba gifasha umubiri wacu:

1. Kugabanya igipimo cy’isukari mu mubiri. Igikakarubamba kiri mu bintu umurwayi wa diyabete ategetswe gukoresha kenshi. Kuko kigabanya igipimo cy’isukari iri mu maraso bigatuma kijya ku rugero rukwiye.

2. Gufasha urwungano ngogozi. Igikakarubamba gifasha mu mikorere myiza y’uru rwungano, gituma intungamubiri zibasha gukamurwa mu byo twariye ndetse kigatuma ibyarwangiza bisohoka. Si ibyo gusa kuko gifasha mu kurwanya kugugara no kuribwa mu nda nyuma yo kurya kandi kikarinda ko wakituma impatwe.

3. Kongerera ingufu ubudahangarwa. Ibi biterwa nuko kirimo vitamini C ndetse kikabamo n’ibindi byongerera ingufu ubudahangarwa.

4. Kubuza kanseri gukura. Ubushakashatsi bwatangajwe mu gitabo International Immunopharmacology (1995), bwerekanye ko mu gikakarubamba harimo polysacharides zikora nitric oxide (NO) nyinshi cyane, iyi ikaba izwiho guhangana na kanseri.

5. Kivura indwara z’uruhu. Kuri ubu usanga amavuta yo kwisiga amwe n’amwe arimo igikakarubamba, kuko uretse kuvura indwara z’uruhu kinarinda uruhu kugaragaza gusaza.Gusa ni byiza iyo ukinyweye,kuko birinda uruhu rwawe.

6. Gutuma imisatsi ikura neza. Amavuta y’umusatsi arimo igikakarubamba atuma ugira imisatsi minini kandi idapfuka. Ushobora gusiga ayo mavuta ku muzi w’umusatsi kuko bizayirinda gupfuka. Hari na shampoo zikozwe mu gikakarubamba, zirinda imisatsi gupfuka.4

7. Kuvura rubagimpande. Igikakarubamba kizwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa. Umutobe ukivamo iyo uwunyoye cyangwa ukawusiga ahababara hanabyimbye bifasha mu gutuma habyimbuka hakanakira vuba. Si ibyo gusa kuko binavura kuribwa imikaya, mu ngingo nko ku bikanu no mu bujana.

8. Koroshya ikirungurira. Akenshi ntidufata ikirungurira nk’indwara, nyamara burya ni aside iba yabaye nyinshi mu gifu, ikajya izamuka. Kunywa rero igikakarubamba bifasha mu kuringaniza igipimo cya aside yo mu gifu.

9. Kugabanya cholesterol. Kunywa igikakarubamba bisukura amaraso bikavanamo urugimbu ndetse bikaringaniza isukari mu maraso.

10. Imikorere myiza y’umutima. Gukoresha igikakarubamba kandi byongera ingufu z’imikorere y’umutima, bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Kandi biranayasukura. Gutembera neza kw’amaraso bigirira akamaro ubwonko n’ibindi bice by’umubiri kuko umwuka wa oxygen ugeramo neza kandi uhagije.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo