Ibinini bashyira mu mazi bikabira bikora bite?

Bamwe bati ibi binini iyo wabyimenyereje nta kindi cyazakuvura, abandi bati ibi binini biba bifite ubukana bwo hejuru cyane n’ibindi binyuranye bivugwa kuri ibi binini.

Ibinini bibira (effervescent or carbon tablets) bikozwe ku buryo igihe cyose bihuye n’amazi bihita bishwanyuka ari nako bigenda bisohora gaz carbonique cg dioxide de carbone (CO2) (iyi gazi iboneka mu byo kunywa byinshi bipfundikiye nka fanta cyane cyane coke na sprite, inzoga za rufuro,… ). Uku gushwanyuka igihe bigeze mu mazi bifata igihe gito cyane, binakora amajwi y’utubumbe duto duturagurika bituma bigaragara nkaho bibira.
Umuti uri muri ubu buryo ukozwe nk’ikibumbe kimwe bashyira imbere muri kiriya kinini. Iyo ushatse kuwunywa, ufata cya kinini kimwe ukagishyira mu mazi hanyuma ukanywa urwo ruvange.

Mu kugeza uyu muti mu mubiri hari ibyiza byinshi ibinini bibira birusha ibinini banywa bisanzwe, bimwe mu byo twavuga:

  • Umuti banywa mu mazi urihuta mu kugera mu mubiri, kuko imiti y’amazi ikora vuba kurusha ibinini
  • Umuti ubasha kurenga mu gifu uba ari mwinshi ugereranyije n’ibinini kubera acide nyinshi iba mu gifu, rimwe na rimwe ikunda kwangiza ibinini bihekenywa.
  • Ku bantu batinya kumira ibinini, ubu buryo buroroshye kuko bibasaba kunywa gusa
  • Ku bagira iseseme iyo banywa ibinini, ibyo bashyira mu mazi niyo wagira ikibazo cyo kuruka nyuma, umuti uba wamaze kugera mu mubiri uba ari mwinshi.

Ubu buryo bwo kunywa imiti mu mazi, bwatangiye gukoreshwa mu myaka ya 1700, aho bwamamaye cyane ni iburayi uretse ko na amerika ubu abarwayi benshi aribwo bahitamo kunywa imiti. Ubu buryo ikindi twababwira ni uko bworohera n’inganda zikora imiti kuko byoroshye kuyitwara no kuyifunyika.

UmutiHealth

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo