Ibimenyetso byakwereka ko amazi unywa buri munsi adahagije

Mu bigize umuntu, amazi yihariye 60%. Twavuga ko ariyo ya mbere mu bifitiye umuntu akamaro. Umubiri utakaza amazi buri munsi binyuze mu byuya no kunyara, akaba ariyo mpamvu ugomba guhora usimbuza amazi watakaje, kugira ngo wirinde umwuma.

Ibindi binyobwa nka fanta, imitobe, ikawa n’inzoga ntugomba kubibara nk’amazi mu gihe wabifashe. Fanta, inzoga ndetse n’ikawa bibonekamo caffeine n’ibindi bizwiho gukamura amazi mu mubiri, kubinywa ahubwo usanga birushaho gutuma utakaza amazi.

Amazi ubwayo yonyine, niyo akurinda umwuma kandi agafasha kongera urugero rw’akenewe mu mubiri.

Ni gute wamenya ko unywa amazi ahagije buri munsi? Ku munsi byibuze ugomba kunywa ibirahuri 8 by’amazi, ariko bishobora kuba byinshi cg bicye bitewe n’uko abantu batandukanye.

Ayo ukenera ku munsi, ashobora guhinduka bitewe n’impamvu nyinshi, harimo ibyo ukora (niba ukora sport birumvikana ko ukenera menshi) cg igihe kiriho (ayo ukenera ku zuba siyo ukenera hakonje).

Umubiri ukoze ku buryo iyo urugero rw’amazi rugabanutse ugusaba andi, ubibwirwa n’uko wagize inyota. Gusa hari ibindi bimenyetso umubiri ushobora kukwereka, ukumenyesha ko ukeneye amazi cg utayakeneye.

Ibimenyetso byakwereka ko utanywa amazi ahagije

Inshuro unyara ku munsi

Birumvikana ko iyo amazi yabaye macye mu mubiri, utajya kunyara kenshi. Ubusanzwe, umuntu muzima anyara hagati y’inshuro 6 na 8 ku munsi. Niba ubona umaze igihe kinini utarajya kunyara, bishobora kukwereka ko utanywa amazi ahagije.

Kuribwa umutwe

Kuribwa umutwe byoroheje cg biringaniye, wumva biherekejwe no kugira umwuma, ni ibimenyetso bikwereka ko umubiri wawe ukeneye amazi. Niba ukunze kuribwa umutwe byoroheje, ni ikimenyetso ko umubiri wawe utawuha amazi ahagije.

Uruhu rukanyaraye

Uruhu rwiza ni urutoshye kandi rworohereye. Amazi agira uruhare rukomeye mu gutuma uruhu rworohera kurusha ibindi byose wakoresha. Niba ubona uruhu rwawe rukanyaraye kabone nubwo waba ukoresha amavuta arworoshya, ushobora kuba unywa amazi macye.

Kumagara iminwa

Abantu benshi bakunze kumagara iminwa mu gihe cy’izuba, kuko aribwo umubiri ukenera amazi menshi. Niba ukunze kumagara iminwa cyane, ni ngombwa kwiyegereza amazi kenshi kugira ngo agufashe kubobeza iminwa.

Kumva rimwe na rimwe uzungera

Nkuko twatangiye tubivuga, umubiri ugizwe ku rugero rwo hejuru n’amazi. Iyo utanywa amazi ahagije, umubiri utangira gukora nabi. Niba ukunze kugira ikizungera cg ubona ibintu bizenguruka, bishobora kukwereka ko umubiri wugarijwe n’umwuma.

Kugira inzara

Kugira inzara bishobora kukwereka ko utanywa amazi ahagije. Niba wumva ushonje, mbere yo kugira icyo urya banza unywe amazi, niwumva inzara ishize bizaba bikwereka ko yari yatewe no kugira icyaka, atari inzara y’ibyo kurya.

Ibara ry’inkari

Inkari zijimye cg umuhondo cyane zerekana ko mu mubiri nta mazi arimo. Niba bitari guterwa n’imiti uri kunywa, ushobora kuba ufite amazo macye mu mubiri, ni ngombwa guhita unywa andi ahagije.

Ibimenyetso by’umwuma ukabije

Ibimenyetso bikunze kugaragara cyane mu gihe cy’umwuma ni inyota, kunyara inkari z’umuhondo cyane, kumagara uruhu no kumva urushye cyane. Gusa hari ibindi bimenyetso byirengagizwa na benshi, bishobora kukwereka ko umubiri wawe ufite umwuma ukabije. Bimwe muri byo ni:

 Guhorana indwara z’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari
 Guhorana ibibazo mu gifu nko kwituma impatwe ndetse n’ikirungurira
 Gusaza imburagihe
 Kugira urugero ruri hejuru rwa cholesterol
 Guhorana umunabi no gucanganyikirwa

Source:umutihealth.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • eleuther

    ndashaka kumenya BMI uko ibarwa

    - 19/02/2018 - 10:56
  • IMANIRAGUHA Emmy

    Andika ubutumwa
    mujye muduha nizindi nama zinci zitwubaka

    - 27/03/2018 - 06:51
Tanga Igitekerezo