Ibimenyetso bishobora kwereka umugore ko atwite atarindiriye kubura imihango

Mbere y’uko umukobwa cyangwa umugore abura imihango cyangwa ngo ajye kwipimisha ngo arebe niba atwite, hari ibimenyetso 3 bishobora kumwereka ko atwite hakiri kare cyane cyane mu byumweru 3 bya mbere.

Kugira ngo umukobwa cyangwa umugore ukeka ko atwite abe yamenya ukuri kwabyo, asabwa gukurikirana bimwe mu bimenyetso umubiri we uba umwereka.

Gushaka kujya kunyara cyane

Abagore bose batwite bakunda gushaka kujya kunyara inshuro nyinshi cyane mu cyumweru cya mbere cyo gutwita . Nyuma yo kwirema k’urusoro muri nyababyeyi, umusemburo wo gutwita, HCG utuma habaho ikorwa ry’undi musemburo wa ‘progestérone’ utuma habaho bimwe mu bimenyetso byo gutwita nko gushaka kunyara inshuro nyinshi, kumva ibintu bimeze nk’ibinya n’ibindi.

Kwiyongera k’umubyimba w’amabere , akanamurya

Mu cyumweru cya mbere umugore atwaye inda, amabere arakomera kandi akamurya ndetse anokera. Nacyo ni kimwe mu bimenyetso byamuburira nkuko bitangazwa n’urubuga Medisite rwandika ku buzima.

Umunaniro

Umunaniro no kugira ubunebwe mu buryo butari busanzwe bikunda kuranga umugore mu byumweru bya mbere yatwariyemo inda. Abagore benshi bakunda gushaka kumva bahora baryamye igihe cyose.

Ahanini usanga banagorwa no gukora bimwe mu bikorwa ubusanzwe biba bidakeneye imbaraga nyinshi kubikora ndetse nabo ubwabo bikaba bitari bisanzwe bibagora mbere. Aha umugore agirwa inama yo kuruhuka, agashaka umufasha imirimo imwe n’imwe yo mu rugo yajyaga akora.

Urubuga rwa Medisite rutangaza ko hari impamvu nyinshi zishobora gutera impinduka mu misemburo cyangwa se bikaba byabaho ko umugore yitiranya ibi bimenyetso n’uburwayi. Umugore wibonyeho ibi bimenyetso akaba acyeka ko yaba atwite, asabwa kujya kwa muganga bakamusuzuma bakareba ikibimutera.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo