Ibimenyetso bikwereka ko rubagimpande iri kukugera amajanja

Rubagimpande (Rheumatoid arthritis) ni indwara ifata mu ngingo (Joints) zitandukanye z’umubiri igatuma zitangira kubyimbirwa. Iyi ndwara rero iterwa akenshi n’uko abasirikare b’umubiri bihindukana hagati yabo bigatuma ahanini ingingo z’umubiri zangirika usibye ko atari zo gusa, ari umutima, uruhu, amaso, ibihaha, imiyoboro y’amaraso ndetse n’imyakura bishobora kuhazaharira.

Abantu bageze mu zabukuru ni bo bakunze kuyirwara uretse ko n’abakiri bato bashobora kuyirwara usibye ko bidakunze kubaho.

Ibimenyetso byakwereka ko ugiye kurwara Rubagimpande
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa Healthline, hari ibimenyetso byinshi bitandukanye byakwereka ko utangiye kurwara iyi ndwara.Muri byo twavugamo nka:

• Umunaniro

Uzatangira wumva unaniwe mbere y’ibindi bimenyetso,uyu munaniro uza niyo waba utakoze n’akazi kavunanye. Ikindi kandi uyu munanino ntabwo uhoraho buri munsi ahubwo ugenda uza ukongera ukagenda.

• Kubyuka mu gitondo ingingo zimwe na zimwe zagagaye (Morning stiffness)

Ni kenshi cyane ku bantu bageze mu za bukuru babyuka ingingo zitandukanye zagagaye nta guhina nta no kurambura.Kandi bikaza bikagenda.Iki rero ni ikimenyetso gikomeye cya Rubagimpande ishobora kuzakuzengereza iyo iramutse itavuwe neza.

• Kubabara mu ngingo zitandukanye

Kugagara kw’ingingo akenshi bikurikirwa no kumva ububare mu ngingo zitandukanye waba unyeganyeje urugingo runaka cyangwa se utarunyeganyeje.Akenshi umuntu atangira ababara mu ngingo zo mu ntoki,amavi,agatsitsino,intugu,….

• Kugira umuriro ndetse no kubyimba mu ngingo zitandukanye

Akenshi iyo iyi ndwara yatangiye kukugeraho,umuriro uriyongera cyane cyane mu ngingo zitandukanye,ibi rero biherekezwa no kubyimba mu ngingo zitandukanye.Nutangira rero kumva ibi bimenyetso bitandukanye uzihutire kugana kwa muganga hakiri kare.

Mu bindi bimenyetso twavuga mo nka:

 Kumva utuntu tumeze nk’udushinge mu ngingo
 Gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse
 Kugabanyuka k’ubushake bwo kurya (Loss of appetite)
 Kubura ibitotsi
 Guhumeka bitangira kugorana

Waba uzi ko hari imiti myimerere ndetse n’inyunganiramirire yagufasha guhangana n’iyi ndwara ?

Ku bantu rero bafite ubu burwayi bwa Rubagimpande,Ubu habonetse imiti myimerere ndetse n’inyunganiramirire bikozwe mu bimera kandi bikaba byizewe ku rwego mpuzamahanga kuko bibifitiye ibyemezo mpuzamahanga twavuga nka: FDA (Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti ndetse n’inyunganiramirire bikaba bifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza ndetse bigasana zimwe mu ngingo zaba zarangirittse.

Muri iyo miti ndetse n’inyunganiramirire twavugamo nka: Ginseng Rh capsule,Joint Health Capsule, Calcium Capsule, Compound marrow powder,…

Uramutse ukeneye ubufasha,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaje ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo