Ibimenyetso bikwereka ko impumuro yo mu gitsina iterwa n’ikibazo ufite

Ubusanzwe mu myanya y’ibanga y’abagore n’ubundi hagira impumuri itameze nk’iyo ahandi ku mubiri. Gusa iyo uri muzima nta kibazo ufite iyo mumuro ugira iba itandukanye niyo ugira iyo ufite ikibazo gishobora kuba giterwa n’uburwayi runaka.

Impumuro yo mu gitsina cy’umugore ntabwo bose bayihuza kandi igenda ihindagurika bitewe n’ibihe. Mu gihe umugore ari mu mihango nibwo ihinduka cyane. Gusa impinduka y’impumuro yo mu gitsina buri gihe ntabwo imenyesha ko hari ikibazo ariko buri mugore cyangwa umukobwa aba akwiriye kumenya impumuro y’igitsina cye mu gihe gisanzwe (connaitre son odeur naturelle).

Iyo umukobwa cyangwa umugore amenye impumuro ye isanzwe, niho ahera amenya igihe yahindutse ikaba mbi ugereranyije n’isanzwe, akamenyeraho ko hashobora kuba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu gitsina (Vaginose) cyangwa ikindi kibazo.

Dore rero ibazakwerekako iyo mpumuro mbi ufite uyiterwa n’uburwayi nkuko bitangazwa na Sante Plus Mag.

Kumva impumuro mbi yiyongera

Ubusanzwe nk’umuntu usanzwe wiyize uko uteye uziko uko impumuro yo mu myanya yawe y’ibanga iba imeze. Iyo wumva rero yahindutse cyane kandi ihumura nabo cyane icyo gihe biba ari ibimenyetso by’uko waba ufite uburwayi runaka.

Kugira uburyaryate

Impumuro mbi yo mu gitsina iherekejwe no kumva ufite uburyaryate nayo ishobora guterwa na infection ufite cyangw ase ubundi burwayi. Icyiza nuko wakihutira kujya kwa muganga.

Kubabara igihe uri kwihagarika Kubabara igihe uri kwihagarika nabyo iyo bifatanyije no kugira impumuro ntabwo uba ugomba kubyihererana. Usabwa kwitabaza abaganga.

Gutukura cyane mu myanya y’ibanga

Mu gihe ubonye mu myanya y’ibanga hatukuye cyane hagasa nkaharetsemo amaraso kandi ukaba unafite impumuro itari nziza, uzihutira kujya kwa muganga bamenye ikibazo ufite.

Kugira amatembabuzi menshi ku buryo budasanzwe

Ubusanzwe uba uzi amatembabuzi yo mu myanya yawe y’ibanga uko aba angana ariko iyo yabaye menshi ndetse akaba yanahindura uko yasaga yakiyongeraho no kuba uhumura nabi cyane. Icyo gihe uzihutire kugana muganga.

Mu gihe wabonye bimwe muri ibi bimenyetso ntugatinye kubaza umuganga kuko bishobora kuba bikwereka ko hari ikitagenda neza mu mubiri wawe ukaba wavurwa hakiri kare.

Ibitera guhinduka kw’impumuro yo mu gitsina cy’umugore:

Urubuga Passe Port Sante rutangaza ko impamvu 2 arizo zishobora gutera impinduka y’impumuro yo mu gitsina cy’umugore:

 Impamvu ya mbere iterwa n’agakoko kitwa Gardnerella vaginalis. Ubusanzwe aka gakoko kaba mu gitsina cy’umugore ariko hari igihe bibaho kakororoka cyane kakaganza izindi bagiteri zibamo. Nibyo bituma habaho impumuro mbi ijya kumera nk’iy’igi ryaboze.

 Indi mpamvu ituma impumuro yo mu gitsina cy’umugore ihinduka ni indwara ya trichomonase yandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko ikaba ivurwa igakira.

Urubuga Passe Port Sante rutangaza ko ariko impumuro mbi atariyo igaragaza gusa ko umugore afite uburwayi mu myanya ye y’ibanga. Ikindi kiranga uburwayi nkubwo harimo kwishimagura, kumva mu gitsina haryaryata, kugiramo uburibwe bunyuranye cyangwa se ibindi bintu bidasanzwe biva mu gitsina.

Hari indwara cyangwa imyitwarire itera uburwayi bwo mu gitsina:

 Isuku nkeya mu gusukura mu gitsina cyangwa ikabije cyane.
 Kumwa imiti ya antibiotique
 Kanseri y’inkonndo y’umura
 Kanseri y’igitsina
 Guhinduka kw’imisemburo ituruka ku gutwita, gucura (ménopause), n’ibindi
 Kwambara imyambaro ifatiriye cyane umubiri
 Kunywa itabi

Iyo uburwayi buturuka ku mpumuro mbi yo mu gitsina butavuwe , bushobora gukura bikaba bwatuma umugore yandura izindi ndwara. Trichomonase yo ku rwego rwo hejuru ituma umugore uyirwaye aba afite ibyago byo kwandura virusi itera Sida cyangwa kuyanduza ku buryo bworoshye.

Uburwayi bwa vaginose ku mugore utwite bushobora gutuma abyara igihe kitageze.

Mu gihe umugore afite impumuro mbi mu gitsina, akwiriye kugana muganga akareba niba ubwo burwayi buterwa na bagiteri cyangwa ikindi bityo akamenya umuti amwandikira bitewe n’impamvu asanze ibitera.

Mu gihe asanze umugore arwaye trichomonase, umuganga ashobora no gusaba ko umugore azana n’umugabo we bakavurirwa hamwe.

Uburwayi bwa ‘Vaginose’ ahanini burangwa ku bagore cyangwa abakobwa bakunda kuryamana n’abagabo benshi batandukanye.

Uramutse ufite ikiabazo cyangwa uburwayi ushaka ko twazakubariza muganga, wohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo