Ibimenyetso 6 byakwerka ko impyiko zawe zifite ibibazo

Impyiko ni ibice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu,zikora akazi kenshi ko kuyungurura amaraso imyanda ikavamo. Iyo zagize ibibazo zigakora nabi umubiri wose urahungabana ndetse imikorere y’umubiri igahungabana.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibimenyetso 10 byakwereka ko impyiko zawe zirwaye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa Santeplusmag mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “signes que vos reins sont malades et qu’il faut agir d’urgence”.

1. Kubura ibitotsi

Iyo impyiko zawe zidakora neza akazi ko kuyungurura amaraso ntigakorwa neza. bityo rero imyanda iba myinshi mu mubiri bigatuma ubura ibitotsi cyane.

2. Umunaniro ukabije no kurwara umutwe cyane

Impyiko zigira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’amaraso mu mubiri binyuze mu musemburo bita ” hormone glycoprotéique”,Iyo rero impyiko zikora nabi,amaraso aba make bityo ukumva uhorana umunaniro ndetse ukaba warwara umutwe uhoraho.

3. Kubyimba ibice bimwe na bimwe by’umubiri

Gukora nabi kw’impyiko bituma amazi yireka mu mubiri ( Water retention) biba byatewe n’uko umunyu wa sodiyumu wabaye mwinshi mu mubiri,ibi rero bituma ibice bimwe na bimwe bibyimba,bikunze kuba cyane ku maguru.

4. Kubabara mu gice cy’umugongo wo hasi

Umuntu iyo arwaye impyiko,ababara mu mugongo w’inyuma mu gice cyo hasi aho impyiko ziherereye ndetse ubwo bubabare bushobora kugera no mu maguru ndetse bikunze guherekezwa n’isesemi no kubura ingufu.

5. Amaso arananirwa natse akaba yanabyimba

Iyo impyiko zangiritse zitakibasha kuyungurura amaraso bitera gutakaza intungamubiri za Proteyini zinyuze mu nkari,ibi rero bitera kubura kwa Proteyini mu mubiri,bityo bikagira ingaruka ku maso ugasanga yanabyimbye.

6. Guhindagurika kw’ibara ry’inkari ndetse n’inshuro ushaka kunyara

Nubona inkari zawe zatanggiye guhindura ibara,ndetse n’inshuro ushaka kunyara zikiyongera,uzihutire kujya kwa muganga kuko bishobora kuba ari ikimenyetso ko impyiko zawe zidakora neza.

Icyitonderwa: Bimwe muri ibi bimenyetso bishobora kuba byaterwa n’izindi ndwara zitandukanye,ni byiza ko iyo ubibonye wihutira kujya kwa muganga kugira ngo barebe ikibazo ufite.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo