Ibimenyetso 10 byakuburira ko ’Prostate’ yawe itangiye gukora nabi

Prostate ni agasabo gato gaherereye hafi y’uruhago, gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza intanga ngabo ndetse no kuyabika. Aka gasabo gashobora gufobagana kakaba kanini cyangwa kakegerana kakaba gato.


Ni bande bibasirwa cyane n’uburwayi bwa Prostate ?

Ubusanzwe Prostate ni urugingo rufitwe n’abantu b’igitsina gabo gusa. Uko rero umuntu agenda asatira izabukuru ni nako ibyago byo kurwara Prostate byiyongera.

Abashakashatsi bavuga ko guhera ku myaka 40,Prostate yawe ishobora kugenda isaza cyane ndetse bikaba byanatuma irushaho gukora nabi,bityo ukaba wagira ibibazo bikomeye ndetse birimo no kurwara kanseri yayo.Ni byiza rero kuyirinda hakiri kare kuko ishobora kugukururira ingorane zikomeye.

Ibimenyetso 10 byakuburira ko Prostate yawe itangiye gukora nabi

1. Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro.
2. Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara.
3. Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n’uko ubishaka. Cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.
4. Kumva umeze nk’uri gushya mu gihe uri kunyara.
5. Kubona amaraso mu nkari.
6. Kugira amaraso mu masohoro.
7. Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’umugongo ko hasi.
8. Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate haruguru y’igitsina n’impande zaho.
9. Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi (iyi ndwara iba yakomeye cyane).
10. Kugira ibibazo byo gufata umurego w’igitsina.

Ni gute wakwirinda ibyago byo kurwara Prostate ?

Mu kwirinda indwara zifata Prostate jya wita kuri ibi bikurikira:

• Jya wita ku mirire iboneye cyane cyane niba urengeje imyaka 40, ujye uhekenya karoti byibuze 1 ku munsi ndetse no kurya amafi bitari kenshi cyane.
• Jya ukora imyitozo ngororamubiri byibuze gatatu mu cyumweru
• Irinde umubyibuho ukabije

Wari uzi ko hari imiti wakoresha yizewe mu kuvura ndetse no kwirinda indwara zifata Prostate?

Ubu hari imiti yabonetse ikoze mu bimera ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe kuko yemewe n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration) ifasha kurinda ndetse no kuvura indwara zifata Prostate,ku bantu barwaye prostate iyi miti ifasha prostate yabo gukora neza ndetse igahangana cyane n’uburwayi buri muri prostate.

Muri iyo miti twavugamo nka: Prostasure capsule ,β-carotene&Lycopene capsule, Ginseng Rh capsule,....Ni byiza ko abatararwara prostate,bayirinda kuko ni indwara iri guhitana abagabo cyane. Umuti ukoze mu bimera witwa β-carotene&Lycopene capsule ukurinda prostate ngo itangirika. Twabibutsa ko iyo miti nta zindi ngaruka igira ku muntu wayikoresheje kuko ikoze mu bimera ikaba ari myimerere.

Uramutse ukeneye iyi miti y’umwimerere wahamagara kuri numero 0788698813 cyangwa ukagana aho Horaho Life ikorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura Muri etaji ya 3 mu muryango wa 301 na 302.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo