Hari ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe umugore ari mu mihango ?

Bamwe mu bagore bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina igihe bari mu mihango, ntibatinyuke kubigaragariza abagabo. Bamwe ndetse baba bibaza niba bikwiriye cyangwa se niba hari ingaruka bigira.

Urubuga rwa e-sante ruvuga ko bamwe mu bagore iyo bari mu mihango ubushake bwo bwo gukora imibonano mpuzabitsina buba bwinshi ariko bagatinya kubwira abagabo. Bamwe barabitinya kuko imihango bayifata nk’uburwayi.

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zitangaza ko hari ibyiza ndetse
n’ibibi mu gihe imibonano mpuzabitsina ikozwe mu gihe umugore /umukobwa ari mu mihango.

Umuganga Francois waganiriye n’Agasaro Magazine yatangaje ko hari ibyiza by’imibonano ikozwe mu gihe cy’imihango.

Ati " Imihango rero y’abakobwa n’abagore ntabwo ari uburwayi bwanduza niyo mpamvu gukora imibonano mpuzabitsina uyirimo byemewe. Ndetse ubushakashatsi bwagaragajeko ku bagira imihango ibababaza cyane, iyo bakoze imibonano mpuzabitsina bayirimo bibagabanyiriza bwa buribwe ndetse bikanagabanya iminsi bamaraga bayirimo. Ibi biterwa nuko iyo umugore akoze imibonano akarangiza umubiri we urekura imisemburo witwa endorphine , iyi ikaba imisemburo igabanya uburibwe, ububabare, stress no kwigunga cyangwa kwiheba."

Ingaruka mbi zo gukora imibonno mpuzabistina mu gihe cy’imihango

Yagize ati " Iyo umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, inkondo y umura (cervix/col de l’uterus) iba yafungutse kugirango amaraso abone uko asohoka. Bityo rero iyo akoranye imibonano mpuzabitsina n umugabo ufite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina aba afite ibyago byinshi cyane byo kwandura kurenza wawundi utayirimo.

Byumvikaneko nanone nawe aramutse afite izo ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yakanduza byoroshye uwo bari kuyikorana kuko ariya maraso aba asohoka aba arimo udukoko twanduza za ndwara twinshi kurusha utuba turi mu bubobere bwo mu gitsina.

Ku bagore bari mu myaka yo gucura (menopause) nabwo ngo bibagiraho ingaruka mbi.

Muganga Francois akomeza agira ati " Ubwo ni hejuru y’imyaka 45 dufashe impuzandengo, ubushakashatsi bwagaragajeko kuri bo iyo bakoze imibonano bari mu mihango aho gukama vuba ahubwo batinda gukama bigatwara iminsi myinshi.

Yunzemo ati " Iyo umugore/umukobwa ari mu mihango, acide yo mu gitsina iba yagabanyutse (ubwo pH iba yazamutse kuko iyo izamuka biba bivuzeko acide yo yagabanyutse). Bityo rero gukora imibonano byongera ibyago byo kwandura indwara ziterwa n’ imiyege (champignons/fungi). Izo ndwara twavugamo kubyimba imyanya y’igitsina y inyuma (levres/labia), kuryaryatwa no kwishimagura mu gitsina ndetse na vaginitis iyi ikaba indwara iterwa na mikorobe yitwa Candida ari nayo itera ubugendakanwa.’

Mu magambo macye gukora imibonano mpuzabitsina uri mu mihango byo ubwabyo si bibi gusa kuko umubiri uba wahinduye imikorere ni byiza ko wakoresha agakingirizo kuko twabonyeko iyo uri mu mihango uba ufite ibyago birenze byo kwandura/za indwara zandurira mu mibonano kuruta utayirimo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo