Dr Iba aragusobanurira ibimenyetso by’ibibyimba bya ’Myomes’ bishobora gutera ubugumba

Photo: Dr Iba Mayele uvura indwara z’abagore mu bitaro bya Polyclinique de l’etoile

Ibibyimba byo mu nda (myome) ni indwara ikunze kwibasira abagore n’abakobwa, bari hejuru y’imyaka 35 batarabyara n’ababyaye, bafite ikibazo cy’imisemburo (hormones) yitwa "oestrogenes" iba yarabaye myinshi mu mubiri.

Ubu bwoko bw’ibibyimba iyo budafatiranywe bishobora gutera ibibazo bikomeye ku mugore cyangwa umukobwa ubirwaye harimo no kuba ingumba.

Ibibyimba byo munda bifata abagore bigira amoko menshi anyuranye. Muri iyi nkuru turibanda ku bifata mu mura w’umugore-umukobwa cyane ko aribwo umukunzi wa Rwandamagazine.com yadusabye ko twamubariza muganga.

Ibi bibyimba bya myomes cyangwa se fibromes uterins mu rurimi rw’igifaransa bikurira mu mitsi y’umura. Nubwo impamvu ibitera itazwi neza, imihindagurikire yimisemburo y’umugore niyo ahanini ikomokaho ibi bibyimba cyane ubwiyongere bw’umusemburo witwa Oestrogene.

Ibi bibyimba bibamo amoko atatu bitewe naho byafashe nkuko urubuga rwa fibrome-uterin.fr rwabyanditse: ibifata hagati mu nyama igize umura( intramural) , ibifata mu mura munsi ya endometre (sous-muqueux) ndetse n’ibiba biri hanze y’umura ariko bihufasheho( sous-sereux).

Ninde ushobora kurwara ibi bibyimba?

Mu bitabo binyuranye ndetse n’imbuga zandika ku buzima ntibahuza imyaka umugore ashobora kurwariraho ibi bibyimba. Aganira na Rwandamagazine.com, Dr Iba Mayere uvura indwara z’abagore mu bitaro bya Polyclinique de l’etoile iherereye hafi ya kiliziya ya Ste Famille, yadutangarije ko bikunda gufata abakobwa batigeze babyara bafite imyaka 30 kuzamura. Gusa ibi ntibisobanura ko abagore babyaye nabo batabirwara.

Ubushashatsi bwakoze muri 1995 na Centre Obstétrique de Moscou, mu Burusiya bwagaragaje ko uburwayi bw’ibi bibyimba bushobra guhererekanywa mu miryango (facteur héréditaire).

Ubundi bushakashatsi buheruka gukorwa muri 2013 bwagaragaje ko nibura umugore umwe ku icumi aba arwaye ibi bibyimba kandi bigakunda kwibasira abagore n’abakobwa b’abirabura.

Ibibyimba bya Myomes ntibishobora gufata umukobwa ukiri mu bwangavu ariko urubuga rwa fibrome-uterin.fr rutangaza ko bishobora gufata umukobwa mu gihe cy’imyaka 20 ariko kubera ko biba bitaraba binini akabikurana akazabimenya ari uko ibemenyetso bitangiye kwigaragaza.

Ku bakobwa bakunda kugeza mu myaka 40 na 45 batarashaka ngo ibyago byo kubirwara biba ari byinshi kuko umusemburo wa Oestrogene uba wiyongera cyane.

Ibimenyetso bigaragaza ko umugore-umukobwa afite ibibyimba bya myomes

Nkuko Dr Iba yakomeje abitubwira ibimenyetso bya myomes biterwa n’ubwoko bw’ikibyimba n’aho cyafatiye. Bimwe mu bimenyetso biranga umukobwa cyangwa umugore urwaye ibibyimba bya myomes harimo:

 Ihindagurika ry’imihango cyangwa kuyibura.

 Kugira ububabare bukabije mu gihe cy’imihango, kuva amaraso menshi kandi igihe kirekire.

 Guhora ubirwaye akuramo inda , zikavuka igihe kitageze

 kuremererwa no kugira uburibwe mu kiziba cy’inda

 Guhora ubirwaye ashaka kunyara inshuro nyinshi n’ibindi.

 Kumva ikibyinba mu nda iyo cyabaye kinini

Ibibyimba bya myomes biravurwa bigakira?

Dr Iba yadutangarije ko kugeza ubu nta miti ibaho ishobora guhabwa umuntu urwaye ibi bibyimba bigakira burundu ariko hari imiti ishobora gutuma bigabanya umubyimba. Nk’igihe basanze umugore utwite afite ibi bibyimba, bamwandikira imiti ituma bigabanya umubyimba cyangwa ituma umura ubasha kugira ubwisanzure , bakazabibaga amaze kubyara. Kubibaga ahanini nibwo buryo bukoresha mu kubivura. Yakomeje adutangariza ko ariko mu bihugu byateye imbere bashobora ku kibaga umwana akiri mu nda.

Uwo bifashe biramuzahaza

Ese umugore cyangwa umukobwa wigeze kurwara ibi bibyimba ashobora kubyara ntakibazo?

Kuri iki kibazo Dr Iba yadusobanuriye ko biterwa n’uburyo ibyo bibyimba byangije umura. Iyo byangije umura cyane cyangwa imiyoborantanga biragoye ko uwabirwaye yabasha kubyara. Gusa yongeyeho ko iyo bibazwe hakiri kare kandi bikabagwa neza, umugore ashobora gutwita kandi akibaruka nk’abandi bose.

Ni iyihe nama abakobwa n’abagore bagirwa?

Muganga Iba akangurira abagore n’abakobwa kwisuzumisha ibi bibyimba nibura inshuro imwe mu mwaka. Kuko hari igihe umukobwa cyangwa umugore abirwara akazabimenya ariko byamaze kuba binini cyane ari nako ingaruka mbi byamugiraho ziyongera.

Ibi ni bimwe mu bisobanuro ku ndwara y’ibibyimba bifata mu mura. Inama cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru turayakira. Shyira igitekerezo cyawe ahabugenewe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Clementine dusabi rema

    Mwaramutseho muga?nashakaga kubabaza konfite imyaka 35nkaba niyunvamo bimwe mubimenyetso bya myome nko kuremererwa mu kiziba kinda ubu mpise nshaka umugabo sinsba mbikumiriye?cyangwa naba mbyongereye nimungire inama

    - 31/03/2019 - 06:58
  • Alice

    mwaratse, nabasabagako mwamfasha nkunda kurwara ibibyimba byokumubiri kimwe gikira ikindi kiza ,mumfashije mwambwira umuti

    - 16/08/2019 - 06:08
  • Joyce

    Fite ikibazo kikibyimba Ku murera nanga wiburyo ibyo ntangaruka bigira barakibaga kikagaruka mwambariza Dr iba akasobanurira over yiburyo nikibitera murakoze

    - 18/10/2019 - 16:21
Tanga Igitekerezo