Covid: France yatangaje ingamba zikaze kurushaho mu gihe hari ubwiyongere bwa Omicron

Ubufaransa bwatangaje ingamba zikaze kurushaho zo guhangana na Covid mu gihe hari uguhangayika gutewe n’ubwiyongere bw’ubwandu bw’ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwandura cyane kandi byihuse bwa Omicron.

Guhera ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere, gukorera mu ngo bizahinduka itegeko ku babishoboye ndetse no guterana ko mu ruhame ntikuzarenza abantu 2,000 bateraniye mu bikorwa by’imbere mu nzu.

Aya makuru atangajwe mu gihe ku wa gatandatu Ubufaransa bwaciye umuhigo wo kugira abantu bashya barenga 100,000 banduye - umubare wa mbere munini utangajwe mu gihugu kuva iki cyorezo cyatangira.

Ariko minisitiri w’intebe yirinze gushyiraho amasaha y’umukwabu abantu bagomba kuba bageze mu rugo ku munsi ubanziriza ubunani.

Jean Castex yabwiye abanyamakuru ko iki cyorezo kimeze "nka filimi itagira iherezo" ubwo yatangazaga izo ngamba nshya mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye inama y’abaminisitiri yo mu bihe by’amakuba.

Minisitiri w’ubuzima Olivier Véran yavuze ko ubwandu bwa coronavirus burimo kwikuba inshuro ebyiri uko buri minsi ibiri ishize, aburira rubanda ku "nkubiri nini cyane" y’ubwandu bushya.

Aya amategeko mashya anarimo kugabanya ibikorwa byo guteranira hanze - bitagomba kurenza abantu 5,000 - ndetse no kubuza kurya no kunywa mu gihe abantu bari mu rugendo rurerure mu buryo bwa rusange bwo gutwara abantu.

Inzu z’utubyiniro zizakomeza gufungwa kugeza hatanzwe andi mategeko, kandi inzu zicururizwamo ibyo kurya no kunywa byoroheje (cafés) hamwe n’utubari zizashobora gutanga serivisi gusa ku bicaye aho ngaho bari ku meza, bagategereza ko hagira ubakira. Abakozi bakorera imuhira bazasabwa kubikora mu gihe kitari munsi y’iminsi itatu mu cyumweru. Kwambara udupfukamunwa bizahinduka itegeko mu duce two hagati mu mujyi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo