Covid-19: OMS iburira urubyiruko ko rutagomba kwibwira ko ari ’ntakorwaho’ n’iki cyorezo

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryaburiye urubyiruko ko rutagomba kwibwira ko ari ntakorwaho n’icyorezo cya coronavirus ndetse rugomba kwirinda ibikorwa by’imyidagaduro no kuyanduza abageze mu zabukuru ikunze kwibasira.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, umukuru wa OMS, yavuze ko ibikorwa urubyiruko ruhitamo gukora bishobora "kuviramo undi muntu urupfu cyangwa gukira".

Ku isi hose, abantu barenga 11,000 bamaze kwicwa n’indwara ya Covid-19 yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Abantu barenga 250,000 bamaze kuyandura ku isi.

Umukuru wa OMS yavuze ayo magambo nyuma y’amakuru yuko urubyiruko rwo mu bihugu byinshi ruri kujenjekera amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19, rwitwaje ko abageze mu zabukuru ari bo ikunze kwibasira.

Ubu bwoko bushya bwa coronavirus bwagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize. Ariko ubu Uburayi ni bwo bwahindutse izingiro ry’iki cyorezo.

Mu Butaliyani - aho iyi virusi imaze kwica abantu benshi cyane kurusha mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose ku isi - umubare w’abo imaze kwica wiyongereyeho 627 ejo ku wa gatanu, bose hamwe bagera ku 4,032.

Ibyo byatumye uwo munsi w’ejo ku wa gatanu uba uwa mbere upfuyemo abantu benshi cyane mu gihugu icyo ari cyo cyose ku isi kuva iyi virusi yatangira.

Ibihugu byinshi n’uturere ejo ku wa gatanu byafashe ingamba nshya zo kurwanya iki cyorezo:

 Mu Bwongereza, Minisitiri w’intebe Boris Johnson yavuze ko utubari na ’restaurants’ bifungwa guhera mu ijoro ry’ejo
 Muri Amerika, imipaka yayo na Mexico na Canada izafungwa kuri rwinshi mu rujya n’uruza; leta ya New York yatagetse ko ubucuruzi butari ubw’ingenzi cyane bufunga, leta ya California ikaba yari yafashe ingamba nk’iyo ku wa kane
 Muri Espanye, leta yavuze ko amarondo y’abasirikare azajya afunga abantu bari hanze nta mpamvu yumvikana
 Leta ya Bavaria mu Budage, ya kabiri ituwe cyane muri icyo gihugu, yabaye iya mbere ihagaritse ubuzima busanzwe muri icyo gihugu
 Ubufaransa bwatangaje ko amarondo ya polisi yakajijwe kurushaho ku hategerwa gariyamoshi mu murwa mukuru Paris, mu rwego rwo kubuza abantu kujya mu ngendo muri iyi mpera y’icyumweru
 Muri Indonesia, ku wa mbere umurwa mukuru Jakarta uzaba uri mu bihe bidasanzwe - utubari, aho barebera za filime ndetse n’ibikorwa byinshi bindi by’ubucuruzi bizafungwa

OMS yatangaje iki?

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hifashishijwe urubuga rwa internet ari ku cyicaro cya OMS i Genève mu Busuwisi, Bwana Tedros yagize ati:

"Nubwo abageze mu zabukuru ari bo bibasirwa cyane, ntibivuze ko urubyiruko rutayirwara".

Yongeyeho ati: "Mfitiye ubutumwa urubyiruko: Ntabwo muri ntakorwaho, iyi virusi ishobora gutuma mujya mu bitaro mukahamara ibyumweru cyangwa ikanabica".

"Nubwo mutayirwara kandi, amahitamo yanyu ku ho mujya ashobora kuviramo undi muntu urupfu cyangwa gukira".

Bwana Tedros yishimiye amakuru yuko mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa aho iyi virusi yatangiriye, nta muntu mushya wayanduye ku wa kane w’iki cyumweru.

Yavuze ko ibyo "bitanga icyizere ku handi hasigaye ku isi cyuko n’ibintu bimeze nabi cyane bishobora guhindurwa".

Ubushakashatsi buvuga iki?

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko abantu b’ibigero byose bashobora kwandura iyi virusi - ariko by’umwihariko ikarira abantu bageze mu zabukuru ndetse n’abasanzwe bafite ubundi burwayi.

Muri rusange, abo Covid-19 yishe mu Butaliyani bafite imyaka (mpuzandengo) 78.5.

Abayirwaye batageze no kuri 1% bafite munsi y’imyaka 50 y’amavuko ni bo yishe mu Bushinwa, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New York Times. Ariko yishe abagera hafi kuri 15% by’abayirwaye bari bafite imyaka irenga 80 y’amavuko.

OMS ubu iri kugira inama abantu yo "kwitazanya" aho "kwegerana by’ubusabane" mu gufasha kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Dr Maria Kerkhove, umukozi wa OMS ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, yabwiye Reuters ati:

"Turashaka ko abantu bakomeza gusabana".

Madamu Kerkhove, yongeyeho ati:

"Rero mushake uburyo [bushya] bwo kubikoramo, mubushakire nko mu gukoresha internet ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, kubera ko ubuzima bwanyu bwo mu mutwe muri iki gihe [cy’iki cyorezo] ni ngombwa nkuko ubuzima bwo ku mubiri nabwo ari ngombwa".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo