Coronavirus: Muri Kenya ubu utambaye ‘mask’ ashobora gufungwa

Igipolisi cya Kenya cyatangaje ko igihe cyari cyahawe abaturage ba Kenya ngo babe baguze udupfukamunwa (Masks) cyarangiye, kandi ko kuva kuri uyu wa gatatu kigiye kujya gifata utakambaye.

Umukuru wa Polisi ya Kenya, Hillary Mutyambai avuga ko abaturage bari bahawe umwanya uhagije wo gushaka utwo dupfukamunwa, ko rero kuva ubu amategeko agiye gushirwa mu bikorwa.

Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu iheruka gutangaza ko umuntu uwo ari we wese uzafatirwa hanze atambaye agapfukamunwa azacibwa amande angana n’amashingiringi 20.000 (178.182 FRW) cyangwa afungwe amezi atandatu.

Ubu agapfukamunwa kambarwa rimwe gusa karagurishwa amashiringi 100 y’amanyakenya ( 888 FRW) mu gihe utwambarwa n’abaganga twitwa N95 turi kugura amashilingi 1500 y’amanyakenya (13.326 FRW)

Leta yasohoye itegeko ko umuntu wese uzajya ajya ahateraniye abantu benshi agomba kwambara agapfukamunwa. Ivuga ko yasabye kompanyi zinyuranye ngo tuboneke ku bwinshi.

Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya imaze iminsi yigisha abaturage uko bazajya batwambara kugira ngo batazajya biyanduza kubera kudukoresha nabi.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyatangira, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ku isi ntiryahwemye gutangaza ko utwo dupfukamunwa twambarwa n’abafite ibimenyetso cyangwa se abantu bafasha abo bikekwa ko banduye Coronavirus.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo