Coronavirus: Mu Budage basubiye mu nsengero ariko hafatwa izindi ngamba

Kiliziya zo mu Budage ubu zishobora kongera gufungura imiryango abakristu bakazigana, ariko amasengesho agakorwa mu buryo butandukanye cyane na mbere yuko coronavirus yaduka.

Nyuma y’ibyumweru byari bishize biganirwaho hamwe n’abategetsi b’Ubudage, abakuru b’amadini bashyizeho amategeko akaze yo kurinda ko habaho ubwandu bushya bwa coronavirus.

Kiliziya zizagabanya umubare w’abajya gusenga kandi abari mu kiliziya bagomba gusiga intera nibura ya metero ebyiri hagati yabo.

Kuririmba , abategetsi bavuga ko bishobora gukwirakwiza iyi virusi - byaciwe ndetse abapadiri basabwe kwambara udupfukamunwa (masques) mu gihe cyo guhaza, nkuko umunyamakuru wa BBC Damien McGuinness uri mu murwa mukuru Berlin abivuga.

Abakuru b’insengero z’Abayahudi ndetse n’abakuru b’abayisilamu na bo bari gushyiraho ingamba zihariye z’isuku yo mu nsengero no mu misigiti.

Mu kwezi kwa gatatu, abakuru b’amadini bashyigikiye icyemezo cya leta cya gahunda ya ’guma mu rugo’ - ariko nyuma bakomeje kubaza bati, niba amaduka ashobora kwemererwa kongera gukora, kuki insengero zo zitakwemererwa?

Bakiriye neza icyemezo cya leta kibaha uruhushya rwo kongera gufungura insengero.

Umwe mu bakuru b’urusengero rw’Abayahudi yavuze ko muri iki gihe by’umwihariko, abantu bacyeneye ubufasha no guhozwa n’imyemerere yabo y’idini.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo