Coronavirus: ‘Kwishyira mu kato’, kuki? gute? ryari? bigatanga iki?... Sobanukirwa

Mu kwirinda ikwirakwira ry’indwara zandura, kwishyira mu kato (self- isolation), aho ukeka ko yanduye atajya ahari abandi ni kimwe mu bishobora kurinda ikwirakwira nk’uko abaganga babivuga.

Uwahuye (contact) n’umuntu byamenyekanye ko yanduye Covid-19 ni byiza ko yishyira mu kato akanabimenyesha abaganga nk’uko Dr Olivier Manzi umuganga w’inzobere mu ndwara z’ibyorezo zandura yabisobanuriye BBC dukesha iyi nkuru.

Minisitiri w’intebe wa Canada ni umwe mu bantu bazwi baheruka kwishyira mu kato, abakinnyi b’ikipe ya Arsenal mu Bwongereza nabo bishyize mu kato nyuma y’uko umutoza wabo yanduye.

Iyi ndwara imaze kugera muri aka karere, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu batanu bayanduye harimo Abanyarwanda bane.

Uretse umwe, abandi banduye bageze mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi, hari gushakishwa abandi baba barahuye nabo ngo basuzumwe kuko hari impungenge ko nabo baba baranduye.

Kwishyira mu kato, gute, ryari?

Abaganga bavuga ko umuntu ashobora kwishyira mu kato iwe mu rugo aho ashobora gufashwa gukomeza kubaho mu buzima busanzwe ariko adahura (contact) n’abandi.

Dr Manzi, inzobere mu ndwara z’ibyorezo ikorana na OMS, avuga ko kwishyira mu kato bikorwa iyo umuntu aketse ko yanduye, ashobora kuba yarabonanye (contact) n’umuntu wayanduye.

Avuga kandi ko bitewe n’ibyo igihugu runaka cyemeje, abantu bavuye mu bihugu ibi na biriya birimo coronavirus nabo bashobora gutegekwa kwishyira mu kato.

Ati "Bikorwa mu minsi 15 kuko ariyo iyi ndwara ishobora kubonekamo, ni ukuvuga hagati y’umunsi umuntu yaba yarahuye na virus n’iminsi 15 nibwo iyi ndwara ishobora kuboneka, ariko ishobora no kuboneka mu minsi ibiri cyangwa itatu kugeza".

Muri iyo minsi umuntu ari mu kato, Dr Manzi avuga ko uwo muntu agomba kureba niba nta bimenyetso by’iyi ndwara agaragaza.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni umuriro, gukorora no guhumeka bigoranye.

Ati "Ibihugu nabyo bishyiraho uburyo bwo gukurikirana aba bantu bari mu kato, bakababaza buri munsi uko bameze, niba nta bimenyetso bafite...kugeza iyo minsi 15 irangiye".

Bitanga umusaruro ?

Dr Manzi avuga ko mu kurwanya indwara zandura ibi bitanga umusaruro kuko kuva iyo uwo muntu ukekwa atangiye kwirinda, bivuze ko aramutse yaranduye iyi virus atayanduza abandi.

Ati "Umuntu uri mu kato bamubwira ibyo agomba gukora, kwirinda kubonana n’abantu, kwirinda gusangira ibikoresho n’abandi...

Hari ibintu byinshi bamwigisha bigamije kwirinda kwanduza abandi mu gihe ibimenyetso byaba bitangiye kuboneka".

Umuntu utaragaragaza ibimenyetso bya coronavirus nawe ashobora kuyanduza nubwo bwose ’risques’ ziba ari nkeya ugeranyije n’uwatangiye kubigaragaza nk’uko Dr Manzi abivuga.

Dr Manzi avuga ko kwishyira mu kato ari ibintu by’ingenzi kandi bishoboka bitewe n’ingamba igihugu cyafashe hamwe na ’discipline’ y’abantu.

Guhagarika ibikorwa, imikino, amashuri, amahuriro... ni akato ?

"Oya ntabwo ari akato, biriya biriya ni ingamba zo kwirinda gukwirakwira kw’indwara". - Dr Manzi.

"Urugero muri Senegal, iyi ndwara itangira abantu bari bacye, ariko haje kuba ihuriro ry’abantu benshi nyuma yaryo nibwo hamenyekanye abantu benshi banduye."

"Guhagarika biriya rero ni ingamba z’ingenzi cyane kuko ingero mu bihugu byinshi zarabonetse aho mu guhura kw’abantu benshi ari ho nyuma habonetse benshi banduye."

Dr Manzi avuga ko iyi ari indwara nshyashya ko mu kuyirwanya ababishinzwe bareba ahandi yabanje uko bayirwanyije nabo bakabiheraho bafata ingamba.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo