Coronavirus imaze gufata kimwe cya gatatu cy’ibihugu bya Afurika

Ibihugu birenga kimwe cya gatatu cy’ibihugu bya Afurika bimaze kugeramo icyorezo cya Coronavirus ndetse inzobere zimeza ko bizagira ingaruka ikomeye cyane ku bukungu bw’uyu mugabane.

U Rwanda, Namibia na Eswatini nibyo bihugu bishya bimaze kugaragaramo abarwayi ba mbere bafite iki cyorezo. Ibi biratuma ibihugu 21 bya Afurika aribyo bimaze kugeramo iki cyorezo muri rusange nkuko tubikesha Afrik Magazine.

Ku wa Gatanu, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryari rimaze kubarura ibihugu 123 ku isi bimaze kugeramo iki cyorezo.

Muri Eswatini (yahoze yitwa Swaziland) hatangajwe ko umurwayi wa mbere afite imyaka 33. Ngo yari avuye muri gahunda ze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Namibia ho, Minisitiri w’Ubuzima yari yatangarije abanyamakuru ko abakundana babiri bakomoka muri Espagne aribo basanzwemo iyi virus.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda nayo yatangaje ko iki cyorezo cyageze mu Rwanda biturutse ku Muhinde winjiye mu Rwanda atagaragaza ibimenyetso byayo ariko ku wa Gatanu akijyana kwa muganga, bakayimusangamo.

Komisiyo y’ubukungu bwa Afurika (CEA) yatangaje ko iki cyorezo kigiye kugira ingaruka ikomeye ku bukungu bwa Afurika.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo