Coronavirus: Abayanduye ku isi bamaze kurenga miliyoni enye

Abantu barenga miliyoni enye ku isi ni bo bamaze kwemezwa ko banduye coronavirus, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Abo imaze kwica ku isi bamaze kurenga 279.000.

Amerika iracyari igihugu cya mbere yashegeshe kurusha ibindi byose ku isi, ikaba yihariye abarenga kimwe cya kane cy’abamaze kwemezwa ko bayanduye ku isi na kimwe cya gatatu cy’abo imaze kwica ku isi.

Impuguke ziburira ko umubare nyakuri w’abamaze kwandura coronavirus ushobora kuba ari munini cyane kurushaho kubera ko ibihugu byinshi bigifite ubushobozi buri hasi bwo kuyipima, bigatuma bidatanga imibare yuzuye.

Abo coronavirus yica ku munsi bakomeje kugenda bagabanuka mu bihugu bimwe nka Espagne, ariko hari impungenge ko koroshya ingamba za ’guma mu rugo’ bishobora gutuma habaho "kongera kwiyongera" k’ubwandu".

Ikindi cyiyongera kuri ibyo, leta ziri kwitegura ibihe bikomeye by’ihungabana ry’ubukungu mu gihe iki cyorezo kiri gushegesha amasoko yo ku isi ndetse n’uburyo bwo gucuruzanya hagati y’ibihugu.

Umutegetsi mukuru wo muri leta y’Ubushinwa yabwiye ibitangazamakuru byaho ko iki cyorezo ari "ikizamini gikomeye" cyashyize ku karubanda intege nke z’iki gihugu mu rwego rwo guhangana n’ibiza.

Uku kwemera ibitagenda kudakunze kubaho ku bategetsi b’Ubushinwa k’umukuru w’akanama k’ubuzima mu Bushinwa, Li Bin, kuje gukurikira ukuntu Ubushinwa bukomeje kunengwa bikomeye mu mahanga bijyanye n’uko bwitwaye iki cyorezo kikihagaragara.

Mu yandi makuru:

  • Leta y’Ubwongereza yavuze ko "izigengesera cyane" mu gihe izaba ikura Ubwongereza mu gihe cy’ingamba za ’guma mu rugo’, nkuko bivugwa n’umunyamabanga wa leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.
  • Perezida w’Ubushinwa yagaragaje impungenge afite ku kaga coronavirus ishobora guteza muri Koreya ya ruguru ndetse ayisezeranya ubufasha.
  • Barack Obama wahoze ari Perezida w’Amerika yanenze bikomeye Donald Trump ku buryo yitwaye mu kaga katewe na coronavirus, avuga ko ari "akajagari karenze ukwemera".
  • Abategetsi babiri bo hejuru bo ku rwego rw’abagize leta y’Amerika bishyize mu kato nyuma yo guhura n’abakozi bo mu biro bya perezida bya White House basanzwemo coronavirus. Abo bishyize mu kato ni Robert Redfield, ukuriye ikigo cy’Amerika cyo guhangana no gukumira indwara, na Stephen Hahn, ukuriye ikigo cyo kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa.
  • Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil yanenzwe bikomeye kubera kugaragara atwaye ikinyabiziga (kijya kumera nka moto) mu kiyaga, mu gihe inteko ishingamategeko y’iki gihugu yo yatangazaga iminsi itatu y’icyunamo cyo kuzirikana abamaze guhitanwa na coronavirus.
  • Abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi muri Ghana bavuga ko abakozi barenga 500 bo mu ruganda basanzwemo coronavirus, mu gihe umubare w’abamaze kwemezwa ko banduye muri icyo gihugu wasimbutse ukiyongeraho hafi 30% - hashize umunsi umwe gusa abategetsi bavuze ko Ghana yamaze kugera ku bantu benshi bo hejuru hashoboka banduye (ko batazigera barenga aho).

Muri iki cyumweru, ingamba zimwe za ’guma mu rugo’ zatangiye kudohorwa mu Butaliyani, bwahoze ari izingiro ry’iki cyorezo ku isi. Abataliyani bashoboye gukora imyitozo ngororangingo hanze y’ingo zabo ndetse basura benewabo bo mu karere batuyemo.

Mu gihe cy’ukwezi kurenga kwari gushize, Ubufaransa bwageze ku mubare muto cyane w’abamejwe ko bishwe na coronavirus ku munsi, abantu 80 bakaba ari bo yishe mu masaha 24 ashize. Abategetsi bari kwitegura ko guhera ejo ku wa mbere bazoroshya ingamba za ’guma mu rugo’, na leta ya Espagne bihana imbibi nayo ikaba ari ko ibiteganya.

Hagati aho, ingamba za ’guma mu rugo’ zirakomeje mu bihugu nk’Afurika y’epfo, nubwo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akomeje gusaba ko zihagarara.

Muri Koreya y’epfo, ingamba nshya ziri gushyirwaho mu tubari no mu nzu z’utubyiniro (clubs) nyuma yaho habayeho urukurikirane rw’ubwandu bufitanye isano n’imyidagaduro mu karere k’umurwa mukuru Séoul.

Uburusiya nabwo bwaburijemo akarasisi ka gisirikare mu murwa mukuru Moscou, kari gateganyijwe kuba bijyanye n’umunsi mukuru wo kwizihiza intsinzi y’intambara ya kabiri y’isi.

Aho gukora ako karasisi, Perezida Vladimir Putin yakoresheje ibirori bidakomeye ejo ku wa gatandatu, ashyira indabo za roza ku rwibutso rushyinguyemo abaguye muri iyo ntambara.

Ariko nubwo hari gihamya ishingiye ku bumenyi bwa siyansi, abategetsi b’ibihugu byinshi bakomeje kuvuga ko badashira amakenga iyo virusi ndetse ko bumva gahunda ya ’guma mu rugo’ atari ngombwa.

Muri Belarus, abasirikare babarirwa mu bihumbi bakoze akarasisi ko kwizihiza intsinzi y’intambara ya kabiri y’isi, mu gihe Perezida Alexander Lukashenko akomeje kwamagana ifatwa ry’ingamba zikaze kurushaho.

Ikinyamakuru cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bw’abantu cyo mu Bwongereza cya The Lancet cyatangaje inkuru inenga bikomeye Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil kivuga ko ari we ubangamiye bikomeye ubushobozi bw’icyo gihugu bwo guhagarika coronavirus.

Kugeza ubu, Brazil ni yo ifite umabare munini cyane w’abemejwe ko banduye coronavirus mu karere k’Amerika y’amajyepfo - ikaba yari ifite abarenga 10,000 bashya ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, bose hamwe mu gihugu bakaba bamaze kurenga 156,000.

Nubwo biri uko, Perezida Bolsonaro akomeje kuvuga ko ikibazo cy’iyo virusi kidakaze ndetse yagiye agirana ibibazo na ba guverineri kuri gahunda y’ingamba za ’guma mu rugo’.

Uburakari butewe n’iki cyorezo bwajemo urugomo muri Afghanistan, abantu bagera kuri batandatu barapfa ubwo abigaragambya bashyamiranaga n’inzego z’umutekano.

Ibyo bikorwa by’urugomo byatangiye ubwo abigaragambya ahitwa Firozkoh, umujyi mukuru w’intara ya Ghor, bari bahuriye hamwe binubira igifatwa nko kunanirwa kwa leta mu gufasha abakene muri iki gihe cy’icyorezo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo