Coronavirus: Abatwara amakamyo babujijwe kugira aho bacumbika muri Uganda

Abashoferi bose batwara amakamyo yinjira muri Uganda kuva ubu ntibazemererwa gutwara abantu mu modoka zabo no gucumbika muri za hoteli cyangwa inzu z’abantu, ni ingamba nshya zo kurwanya coronavirus muri iki gihugu.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ibi nyuma y’uko abashoferi b’amakamyo barenga 20 binjiye muri Uganda bavuye muri Kenya babasanganye iki cyorezo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Uganda yatangiye gupima abashoferi bose b’amakamyo yinjira muri iki gihugu, ibi byateje umubyigano udasanzwe w’izi modoka ku mupaka uhuza Kenya na Uganda.

Inzira iva ku cyambu cya Mombasa muri Kenya ni ingenzi cyane m bwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibindi nkenerwa byinshi muri Uganda, Rwanda, Sudani y’Epfo n’uburasirazuba bwa DR Congo.

Perezida Museveni yavuze ko guhagarika ubwikorezi bw’imizigo byaba ari ukwigerezaho.

Yanenze abaturage ba Uganda bashatse gusagarira abatwara amakamyo ngo nibo babazanira coronavirus.

Gusa yavuze ko koko bateye impungenge, ndetse abagereranya n’igihe cy’indwara ya SIDA mu myaka ya 1990 ubwo abashoferi b’amakamyo mu karere byavugwaga ko aribo bayikwirakwiza mu mijyi n’aho bagendaga bahagarara.

Abaminisitiri bashinzwe ubuzima mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, mu kwezi gushize bakoze inama bemeza ko nubwo ibihugu byafunze imipaka imodoka nini zitwara imizigo zigomba gukomeza kugenda hagati y’ibi bihugu.

Imibare itangwa na minisiteri zishinzwe ubuzima muri ibyo bihugu igaragaraza ko abamaze kwandura coronavirus ari:

  • Kenya: 374
  • Tanzania: 306
  • Rwanda: 212
  • Ugand: 79
  • Sudani y’Epfo: 34
  • Burundi: 14
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo