Bimwe mu bitera umuvuduko ukabije w’amaraso

Uburwayi bw’umutima ni bumwe mu burwayi buhitana abantu benshi ku isi, benshi mu bantu bakuze baba bafite ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara zifata umutima, cyane cyane abarengeje imyaka 40 kuzamuka.

Ibi nti bivuze ko n’abato munsi y’imyaka 40 batazirwara ; dore ko byinshi mu bitera ubu burwayi butandukanye bw’umutima bitangirira mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu ; umuntu akiri muto bikagenda byiyongera ariko nta burwayi buragaragara, uburwayi bukigaragaza mu myaka y’ubukure n’ubusaza.

Bamwe barwara indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso bakiri bato munsi y’imyaka mirongo ine. Indwara nyinshi z’umutima zifitanye isano n’uburwayi bwitwa atherosclerosis ; ikaba ari indwara mbi, irangwa n’ubwiyongere bw’ibinure bibi(Low density Lipoprotein) ku mitsi itwara amaraso.

NI IKI GITERA INDWARA YA ATHEROSCLEROSE ?

Indwara nyinshi z’umutima zifitanye isano n’uburwayi buterwa n’ubwiyongere bw’ibinure byinshi ku mitsi y’ amaraso ari byo bitera indwara ya artherosclerosis(the formation of deposits).

Ubwiyongere bw’ibinure bibi mu maraso bitera imitsi y’amaraso kugagara no kuziba ; bikagabanya ubunini bw’imitsi, aribyo bitera amaraso kudatembera neza, bikazamura umuvuduko w’amaraso(high blood pressure). Umuvuduko w’amaraso ugenda uhitana utubumbe, n’ibinure byibumbye bigenda bitwarwa n’amaraso utubumbe turi mu maraso(clots) ; bitera ibyago byo kuziba imitsi, amaraso ntabashe gutambuka(ambolism), ibyo bitera gupfa kw’igice uwo mutsi wagaburiraga, bigatera kwangirika no gupfwa kwa bimwe mu bice bigize umutima.

UBURWAYI BWO KUGAGARA K’UMUTIMA (MYOCARDIAL INFARCTION CYANGWA HEART ATTACK)

Ni uburwayi bubaho iyo umutsi w’amaraso agaburira umutima wafunzwe n’ikibumbe cy’amaraso n’ibinure ukaziba ; bigatera gupfa kw’ igice cy’umutima uwo mutsi wagaburiraga ; bitewe no kubura amaraso n’umwuka mwiza wa oxygene.
Iyo bibaye ku bwonko bitera kugwa muri coma bitewe no gutakaza imikorere y’ubwonko stroke (gupfa kw’igice cy’ubwonko uwo mutsi ugaburira). Iyo kuziba kw’umutsi bibaye mu gice cy’ukuguru bitera ububabare bw’ukuguru, hakabaho kwipfundika kw’amaraso mu mutsi (thrombus).

Zimwe mu mpamvu zitera kugagara kw’imitsi

.Kubura Vit C : kubura vit C ihagije mu mubiri ni imwe mu mpamvu zitera uburwayi bw’imitsi ; iyi vitamin C ni ingenzi mu gukora ibyitwa Collagen zifasha kurambuka(elasticity) k’uruhu n’imitsi. uburwayi bw’umuvuduko uri hejuru (hypertension), thrombosis, angina, heart attack na Stroke ; ni bumwe mu burwayi bukomoka kuri Arterioclerosis na atherosclerosis. umuvuduko uri hejuru w’amaraso ni imwe mu ndwara zihangayikishije isi ; bayita Rwicaruhoze . umuvuduko uri hejuru ugaragazwa ni igipimo cy’umuvuduko ungana na 140/90 mmhg gusubiza hejuru, Ibi bitera ibyago by’indwara z’umutima zitandukanye.

Bimwe mu bitera umuvuduko ukabije w’amaraso

1. Indwara z’urugimbu rwinshi mu mitsi(Atherosclerosis, thrombosis arteriosclerosis)
2. Ibinure byinshi mu maraso(LDL cholesterol)
3. Kunywa inzoga nyinshi
4. Kunywa itabi

Inama ku kwirinda indwara z’umutima

• Kurya neza bifasha umutima ; amafunguro arinda indwara z’umutima agomba kuba adafite ibyongera urugimbu rubi mu mubiri (LDL).

• Amafunguro agomba kuba agabanya mu mubiri ibinure bibi bya cholesterol.

• kwirinda bimwe mu bikomoka ku matungo nk’amata, inyama zitukura, fromage, amavuta y’amamesa, ubuto.

• Irinde kurya no gukoresha ibikize ku masukari n’ibyatunganyirijwe mu nganda.

• Irinde kunywa ikawa nyinshi

• Irinde umunyu mwinshi

• Irinde kunwa itabi ; itabi rifite ibinyabutabire birenga 4800. Nicotine yangiza umutima, igabanya ubunini bw’imitsi y’amaraso, itera umutima guteraguzwa, bikazamura umuvuko w’amaraso.

• Amafunguro akize ku mbuto, imboga, ibinyampeke ni meza mu kurinda indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso.

• Gukora imyitozo ngororamubiri kuri gahunda ihoraho bishobora kurinda indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso na Diabetes, ni byiza kandi mu kurinda stress n’umuhangayiko ukabije.

Ibyo wakora ngo uhangane n’uburwayi bw’umutima

Ubu habonetse inyunganiramirire z’ingenzi mu kurinda no gufasha abafite indwara z’umutima n’imitsi. Ni imiti myiza ikoze mu bimera mwimerere irimo :

Gingko biloba, Compound Co-Q10, Vit E, Vit C, Multivitamins, Cardiopower, Lipid care tea, Deepseafish oil softgel, na Garlic oil softgel. zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo mpuzamahanga aha twavuga mo nk’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa FDA(food and Drug Admnistration , USA).

Izo nyunganiramirire ziboneka muri Horaho life company ikorera mu mujyi wa Kigali kwa Rubangura, etage 3, umuryango 302.Ushobora kubahamagara kuri 0788698813/ 0785031649.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo