Umwijima ni rwo rugingo runini mu mubiri kandi rugira uruhare runini mu mikorere itandukanye y’umubiri. Mu byo umwijima ukora twavugamo: Gukora igikoma kizwi nka bile, gifasha mu igogorwa ry’ibyo turya byose,Gusukura no gusohora uburozi mu maraso,Kubika isukari (glucose) yitabazwa mu gutanga imbaraga zituma umubiri ukora neza.
Ukurikije akamaro umwijima ufitiye umubiri, ni ngombwa kuwusigasira no kuwurinda ibiwangiza.
Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umwijima wawe uri kwangirika:
Guhora wumva wacitse intege kandi urushye
Guhinduka kw’ibara ry’inkari
Uruhu rutangira gusa umuhondo
Kubura ubushake bwo kurya
Iseseme no kuruka
Ibibazo mu rwungano ngogozi
Kubyimba mu ngingo
Ibyo wakora ukarinda umwijima wawe kwangirika
Irinde kunywa inzoga nyinshi, nubishobora uzireke.
Ni ngombwa kurya ibiryo bisukura umwijima nka tungurusumu, beterave, pome, avoka, broccoli, indimu n’icyinzari
Ni ngombwa gufata amafunguro akungahaye kuri vitamin C, kuko arinda kwangirika k’umwijima
Niba ubyibushye birengeje urugero, tangira ushake uburyo ubigabanya
Ugomba kwirinda kunywa itabi. Soma hano inama zagufasha kureka itabi
Irinde kurya kenshi ibiryo bitunganyirizwa mu nganda n’ibirimo amavuta menshi kuko bibangamira umwijima.
Niba urwaye diyabete, gerageza kugira ibipimo bikwiriye by’isukari mu maraso.
Wari uzi ko hari imiti ndetse n’inyunganiramirire zikoze mu bimera zagufasha ku burwayi bw’umwijima ?
Ni byiza kumenya ibyo ugomba kureka kugira ngo umwijima wawe ugire ubuzima bwiza,gusa nanone hari igihe biba ngombwa gukoresha imiti ndetse n’inyunganiramirire kugira ngo ukire kurushaho. Ubu rero habonetse Imiti ndetse n’inyunganiramirire zikoze mu bimera zivura kandi zikanarinda umwijima wawe kurwara.Zirizewe kandi zikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,ikindi kandi ziremewe kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration). Nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje. Muri zo twavugamo nka: Livergen Capsules, A-power capsules, Cordyceps plus capsules,Vitamin E Capsules,Vitamin C capsules,…Twabibutsa ko iyi miti ndetse n’izi nyunganiramirire nta ngaruka zigira ku wazikoresheje.
Uramutse iyi miti ndetse n’inyunganiramirire by’umwimerere wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301. Ushobora no kubahamagara kuri numero numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.
PT Jean Denys
Mugenzi Thierry
Iyo umuntu asoma ariko ntafate mumutwe ibyo yasomye ngo abi gumane mubwonko yakora iki ? Munsobanurire
Byiringiro
Kumuntu ufite umwijima was hepatite ya myamugira iyihe nama