Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko amaraso ari make mu mubiri wawe

Mu buzima bwa muntu bwa buri munsi akenera amaraso kugira ngo abashe kubaho, kuko amaraso niyo afasha mu gutwara umwuka mwiza wa oxygen mu bice bitandukanye by’umubiri no gutuma ingingo z’umubiri zikora neza.

Bitewe n’ubuzima bw’iki gihe aho usanga benshi bahorana ‘stress’ , guhangayika no kumara igihe kinini bicaye, byose bigira uruhare runini mu mikorere mibi y’umubiri.

Ikibazo benshi bakunda kugira ni igabanuka rya hemoglobin. Hemoglobin ni proteyine zikungahaye ku butare (iron/fer) ziboneka mu nsoro zitukura z’amaraso. Iyo urugero rwa hemoglobin rwagabanutse, bishobora gutera guhora unaniwe, gucika intege, kuribwa umutwe ndetse no guhumeka gahoro. Iyo rugabanutse ku buryo bukomeye niho bitera indwara yo kubura amaraso izwi nka anemia. Kugira ngo hemoglobin zawe zihore ku rugero rukwiye, hari amafunguro ashobora kugufasha kuyongera.

Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko amaraso ari make mu mubiri wawe

 Guhorana umunaniro ukabije.
 Guteraguza k’umutima
 Kuribwa umutwe
 Umuvuduko w’amaraso urahindagurika ushobora kujya hasi cyangwa hejuru (Low blood pressure or high blood pressure).
 Guhorana ubukonje mu mubiri.
 Guhumeka insigane
 Kugira isereri.
 Kubura ubushake bwo kurya (Loss of Appetite)
 Gutakaza ibiro nta mpamvu

Ibyo kurya byongera amaraso mu mubiri

1. Kwibanda cyane ku bikungahaye ku butare

Urugero ruri hasi rw’ubutare ni kimwe mu bitera kugira urugero rwa hemoglobin ruri hasi. Ibipimo ngenderwaho (recommended dietary allowances (RDA)) bivuga ko:Igitsina gabo (imyaka 19-50) bakenera ubutare bungana na miligarama 8 naho igitsina gore (19-50) bagakenera 18mg.Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kurya buri munsi amafunguro akungahaye ku butare nk’ibishyimbo, imboga rwatsi, umwijima, tofu, amashaza, inyama, amafi, amagi na epinari n’ ibindi.

2. Ibikungahaye cyane kuri vitamin C

Vitamin C ni ingenzi cyane mu kwinjiza ubutare mu mubiri. Umubiri ntufite ubushobozi buhagije bwo kwinjiza ubwawo ubutare ariyo mpamvu bukenera ikiwufasha, niho vitamin C yitabazwa.Amacunga, indimu, inyanya, inkeri n’ izindi mbuto bimeze kimwe (berries), urusenda, poivron ni bimwe mu bikungahaye ku rugero ruhagije rwa vitamin C.

3. Ibikize kuri folic acid

Folic acid (cg se vitamin B9) ni vitamin yitabazwa mu ikorwa ry’ insoro zitukura z’amaraso mu mubiri. Iyo umubiri ufite urugero ruri hasi rwa folic acid bitera kugira urugero ruri hasi rwa hemoglobin.Amafunguro ibonekamo cyane ni ibishyimbo byumye, ubunyobwa, broccoli, imineke, inyama y’ umwijima, imboga rwatsi n’ibindi.

4. Beterave

Beterave ni bimwe mu bifasha kongera cyane urugero rwa hemoglobin mu mubiri. Zikungahaye cyane ku butare, folic acid, potasiyumu na fibre.Beterave zoroshye kuzikoramo umutobe, wagufasha gutuma amaraso yawe ahora ku rugero rukwiye.

5. Watermelon

Watermelon ni imbuto nziza cyane zifasha kongera urugero rwa hemoglobin, ahanini bitewe nuko zikize cyane ku butare na vitamin C bituma kwinjiza ubutare mu mubiri bikorwa neza kandi mu buryo bwihuse.

6. Imboga

Imbwija, imboga rwatsi, epinari, celeri n’ izindi zifasha kongera urugero rwa hemoglobin. Zikungahaye cyane ku butare na folic acid bifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura z’amaraso.

7. Inzuzi z’ibihaza

Zibonekamo urugero rukenerwa ku munsi rw’ ubutare (miligarama 8) ndetse na kalisiyumu, manganese na manyesiyumu bihagije.

Wari uzi ko hari inyunganiramirire zagufasha kongera amaraso ?

Ushobora kuba waragiye kwa muganga bakakubwira ko waba ufite amaraso make,ni byiza gukoresha cyane ibi twavuze haruguru,gusa ubu habonetse inyunganiramirire zikozwe mu bimera zifasha kongera amaraso mu mubiri.Izi nyunganiramirire zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Muri izi nyunganiramirire twavugamo nka: Compound marrow powder, Spirulina plus capsule, Protein powder,Vitamin C capsules…

Twabibutsa ko izi nyunganiramirire nta ngaruka zigira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye ubufasha ,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo