Bimwe mu bimenyetso bishobora kuba intandaro y’indwara ya kanseri utagomba kwirengagiza

Imibare yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2012 n’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri bugaragaza ko kanseri yibasiye abarenga miliyoni 14 z’abatuye isi aho abarenga miliyoni 7 ari abagabo naho abagore bakabarirwa muri miliyoni 6.

Nanone ubushakashatsi bugaragaza ko abagera kuri miliyoni 24 bazaba bibasiwe na kanseri mu myaka ya za 2035. Muri kanseri zibasiye abantu kurusha izindi ni kanseri y’ibihaha,ibere,prostate,amara,inkondo y’umura ,uruhago,umwijima,igifu,amaraso n’imisokoro,uruhu ndetse n’ubwonko nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’ikigo gikora ubushakashatsi bwa kanseri ku isi, World Cancer Research Fund International ari nacyo dukesha iyi nkuru.

Dore bimwe mu bimenyetso bya kanseri:

1.Imihindagurikire idasanzwe y’uruhu

Mu gihe ubonye uruhu ruhindutse mu buryo butunguranye ndetse budasanzwe biba byiza uhise ugana kwa muganga kwisuzumisha kanseri y’uruhu.

2.Inkorora idacika

Ku muntu usanzwe utanywa itabi iyi nkorora irasanzwe ariko ku muntu unywa itabi niyo kwitondera ndetse rimwe na rimwe itangira kuzamo no gukorora amaraso ni byiza guhita wisuzumisha indwara z’ibihaha harimo na kanseri ifata ibihaha.

3.Ihindagurika iryo ariryo ryose mu miterere y’ibere

Ibere rizima ry’umukobwa cyangwa umugore rigomba kuba rikandika ,nta tubumbe twumvikana mo imbere ndetse n’imoko nta dusebe cyanwgwa ibisohokamo biyigaragaraho. Ikindi nta buribwe cyangwa imisonga byumvikana mu ibere.Ubundi buzima budasanzwe ku ibere ni ukugana Umuganga kugirango arebe niba atari kanseri y’ibere itangira.

4.Gutumba (munda) bihoraho

Gutumba mu nda ni ibintu bisanzwe bitewe na stress cyangwa imirire umuntu yagize,ariko iyo bihoraho ndetse rimwe na rimwe bigakurikirwa no kuribwa umugongo,gutakaza ibiro ndetse n’umunanino muri rusange ibi byaba ikimenyetso cya kanseri ifata imirerantanga (ovaire) ku bagore.

5.Ikibazo mu kwihagarika (uriner) ku bagabo

Gushaka kwihagarika buri kanya,inkari zidasanzwe zirimo amashyira cyangwa amaraso bishobora kuba ibimenyetso bya kanseri ya prostate cyane cyane ku bagabo bageze mu za bukuru aho iyi nyama itangira kubyimba ikongera ubunini ndetse rimwe na rimwe ikabyiga imiyoboro usohora inkari hanze .

6.Kurwara amasazi(utubyimba tugaragara munsi y’akanwa,mu kwaha cyangwa aho amaguru ahurira n’igihimba) bya hato na hato

Akenshi amasazi akunze kugaragara ku muntu warwaye indwara yatewe na mikorobe(infection),iki gihe umubiri uba uri kwirwanaho ukora abasirikare bahangana n’izi mikorobe,ariko nanone amasazi arigaragaza cyane ku muntu ugiye kurwara kanseri yo mu misokoro(lymphoma).

7.Kwituma amaraso

Kwituma amaraso bishobora gukomoka ahantu hatandukanye nko ku bisebe mu mara,indwara ya hemoroyide ariko nanone bishobora no gukomoka kuri kanseri ifata igice cy’amara manini (colon) ni byiza kujya kwisuzumisha ako kanya ukibyibona ho.

8.Ihindagurika iryo ariryo ryose ku bugabo(testicles)

Kwiyongera ubunini bidasanzwe cyangwa se irindi hindagurika ridasanzwe ku bugabo usabwe kwihutira kwa muganga kuko bishobora kuba ari ibimenyetse bya kanseri ifata ubugabo.

9.Kubabara mu gihe umuntu ari kumira

Hamenyerewe ko ububabare mu kumira buterwa na angine ariko bishobora no kuba ikimenyetso cya kanseri y’umuhogo.

10.Kuva bidasazwe ku bagore

Hamenyerewe ko kuva biza mu gihe cy’imihango y’abagore cg bikaza bitewe na bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro niyo mpamvu ukundi kuva gutunguranye cg kudasanzwe umuntu agomba kwivuza ashyizeho umwete kuko bishobora guca amarenga ya kanseri ya nyababyeyi,y’inkondo y’umura cg ibindi bice by’igitsina cy’umugore.

11.Kunuka mu kanwa ndetse n’indi mihindagurikire idasanzwe mu kanwa

Mu gihe umuntu abonye imihindagurikire idasanzwe mu kanwa aba agomba kwisuzumisha hakiri kare.

12.Gutakaza ibiro kudasobanutse

Iki ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza kanseri y’umuhogo,igifu ,urwagashya cyangwa ibihaha.

13.Kugira izamuka ry’ubushyuhe mu mubiri budashira

Kumwe mu bimenyetso bya kanseri yo mu maraso cg mu misokoro

14.Guhorana ibibazo mu igogorwa ry ‘ibiryo(indigestion)

Bishobora kuba ikimenyetso cya kansiri y’igifu

15.Umunaniro udashira

Indwara ya kanseri iyo ifatiranywe igitangita iravurwa igakira,kwisuzumisha hakiri kare mu gihe umuntu abonye imihindagurikire mu mikorere y’umubiri we biri mu bizarandura burundu izi ndwara zitandura zigenda ziyongera umunsi ku wundi mu batuye isi.

Phn N.Marcelo Baudouin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo