Amakosa akorwa n’abantu benshi mu kuboneza urubyaro

Mu kuboneza urubyaro,hari amakosa menshi akunze gukorwa, akagira ingaruka zitandukanye. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ayo makosa 11 akorwa mu gihe cyo kuboneza urubyaro, bityo uwajyaga ayakora ubutaha ajye ayirinda.

1. Uburyo bwo kuboneza urubyaro abenshi ntibabukoresha kubera imyumvire, imico, n’imyizerere itandukanye ku isi.

2. Gukoresha imiti imwe n’imwe nka rifampisine(antibiyotiki ifatwa n’umuntu urwaye indwara y’igituntu),imiti imwe n’imwe irinda ihungabana ry’ubwonko(anticonvulsant drugs),imwe mu miti y’agakoko ka virusi itera SIDA,ndetse na bimwe mu biribwa bishobora kwangiza uburyo bwo kuboneza urubyaro bwakoreshejwe bityo umuntu akaba yasama. Ni ngombwa kugisha imana muganga ku bijyanye n’imiti cg ibiribwa bizirana n’uburyo bwo kuboneza urubyaro wahisemo.

3. Amavuta yo kwisiga cyane cyane azwi Vaseline cg andi mavuta afashe aho ingano y’amavuta iba iruta ingano y’amazi aba avanzemo yangiza udukingirizo tukaba twanacika mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, cyane cyane udukozwe muri latex kenshi ari natwo dukunze kuboneka ku isoko.

Si ibyo gusa kuko ushobora no gukora ku gakingirizo wafashe kuri labello nayo ibamo amavuta menshi kakangirika. Kwisiga amavuta yo mu bwoko bwa lotion cg crème nibyo byiza kuko aya aba agizwe ahanini n’amazi ,amavuta(oil) aba agabanyijwemo.

4.Gutunga inzara ndende nabyo biri mu byangiza uburyo bwo kuboneza urubyaro hakoreshejwe udukingirizo kuko zishobora kuduca.

5.Ku buryo bukoresha ibinini hakunze kubaho kwibagirwa ndetse no kudafatira ikinini isaha imwe idahinduka ya buri munsi. Ibi bituma umubiri uhindagura imisemburo mu buryo butari bwo bikaba byatuma habaho no gusama kutateguwe.

Niba habaho kwibagirwa cyane ni byiza guhita ukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro nka agapira ko mu kuboko cg ako mu mura ndetse n’urushinge kuko byo bikorwa rimwe bikamara igihe kirekire.

6.Guhitamo uburyo bwo kuboneza urubyaro butajyanye n’imimerere y’umubiri.Ku mubyeyi wonsa,ku muntu ufite indwara z’umutima ndetse n’abantu bahorana indwara yo kuribwa umutwe (migraines) si byiza gukoresha uburyo bubonekamo umusemburo wa oestrogene,bakoresha uburyo bubonekamo umusemburo wa progesterone gusa.

7.Nyuma yo gukoresha agakingirizo nabi cg kagacika abenshi ntibihutira gukoresha ikinini kibuza gusama amasaha 72 atarashira nanone abenshi bazi ku izina rya “Pillule du lendemain” cg morning after pill.

8.Imiti yica intangangabo izwi nka “spermicide” .Iyo aribwo buryo bwonyine bukoreshejwe ntabwo arubwo kwizerwa 100%. Ubu buryo akenshi bwagenewe gukoreshwa buri kumwe n’ubundi urugero nk’igihe ikoreshwa ry’agakingirizo rigize ikibazo cg n’ubundi buryo butagenze neza.

Iyi miti yica intangangabo akenshi usanga ari ibinini umugore aseseka mu gitsina mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina cg umugabo akayisiga ku gitsina mbere yo kubonana n’umugore.Urugero pharmatex.

9.Nyuma yo kwambura agakingirizo,hari igihe intangangabo ziba zikiri mu muyoboro cg inyuma ku gitsina cy’umugabo, guhura kw’ibitsina uko ariko kose gushobora gutera gusama.

10.Ku bagore bagira ububobere buke mu gitsina bishobora kuba intandaro yo gucika kw’agakingirizo.Nyuma yo kwambara agakingirizo,umugabo asigaho ibyongera ububobere byabugenewe(bizwi nka lubrificants).Urugero:K-Y GEL

11.Ku bagore banywa itabi bagakoresha n’imiti iboneza urubyaro akenshi bahura n’ibibazo byo kuvura kw’amaraso ntatembere neza,bikabaviramo indwara y’umutima.

Phn N.Marcelo Baudouin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo