Amafunguro ndetse n’inyunganiramirire byatuma umwana yongera ubwenge kurushaho

Ibiryo byongera ubwenge ku mwana cyane cyane ukiri muto, ni ingenzi mu gutuma arushaho gukura atari mu gihagararo gusa ahubwo no mu bwenge, bityo ubushobozi bwe bw’imitekerereze no gufata mu mutwe bukarushaho kwiyongera. Ni byiza guha abana ibiryo bitera imbaraga umubiri, ariko n’ubwonko bukeneye kugaburirwa neza kugira ngo burusheho gukora no gukura neza.

Ku babyeyi bibaza indyo ikwiye kugaburirwa umwana ukiri muto kugira ngo ubwonko bwe burusheho gukura no gukora neza.

Aya ni amwe mu mafunguro y’ibanze waha umwana muto.

1. Amagi

Amagi akungahaye cyane ku ntungamubiri zitwa choline, zikaba ingenzi cyane mu gukuza no kongera uturemangingo tw’ubwonko dufasha mu gufata mu mutwe no kwibuka. Uko ugaburira umwana muto amagi niko utu turemangingo twiyongera, uko twiyongera niko n’ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe bwiyongera, aribyo twita kugira ubwenge bwinshi. Ushobora guha umwana muto amagi ku ifunguro rya mu gitondo kugira ngo barusheho kwirirwa bamerewe neza.

2. Yogourt

Yogourt (yawurute) nziza waha umwana muto ni ikungahaye ku binure byinshi, (zizwi nka greek yogourt, zikaba zirusha izisanzwe ibinure). Ibinure ni ingenzi mu mikorere myiza y’ubwonko, niyo mpamvu iyi yawurute ugomba kuyongera ku mafunguro uha umwana muto.

3. Amafunguro akize kuri Omega-3 fatty acids

Ibiryo birimo intungamubiri za omega-3 essential fatty acids ntibigomba kubura mu mafunguro uha umwana wawe. Niba ushaka ko ubwenge bwe burushaho kwiyongera. Izi ntungamubiri kimwe n’izindi poroteyine ziboneka mu mafi zifasha ubwonko kudatakaza ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe. Ubwoko bw’amafi ibonekamo cyane twavuga; salmon, tuna ndetse na sardines ntizigomba kubura mu mafunguro y’umwana.

4. Imboga n’imbuto z’icyatsi

Ntugomba na rimwe kwibagirwa akamaro k’imboga rwatsi ku mikurire myiza y’ubwonko bw’umwana, zimwe muri zo twavuga epinard, celeri, kale, chou fleur, n’izindi. Ushobora kuzimuha ziseye (nko muri potage), cg ari mboga zikasemo uduce duto cyane ku buryo zitamubangamira mu kuzirya. Imboga rwatsi ubonye umwana atazikunda ushobora kuzongera mubyo akunda kurya yaba ari umureti cg andi masosi.

5. Amata atarimo ibinure

Amata atarimo ibinure (fat-free milk), agira akamaro abana bato kuko aba akungahaye kuri vitamin D, poroteyine ndetse n’umunyungugu wa fosifore(phosphorus) na kalisiyumu.Calcium ni ingenzi cyane kuko ifasha mu mikorere y’umusemburo wa insuline, iyi niyo mpamvu amata agomba kongerwa ku ifunguro ry’umwana. Hari abana bamwe na bamwe bagira ikibazo ku mata (iyi ndwara iterwa nuko umubiri uba udashobora kwihanganira isukari yo mu mata; lactose intolerance).

Ushobora kugana kwa muganga bakaba bareba icyo bamufasha cg se ukazajya umugurira amata atarimo lactose. Kimwe n’uko ushobora kumugurira inyongera za vitamin D na calcium muri farumasi zigasimbura ya mata adashobora kunywa.

Wari uzi ko mu Rwanda hari inyunganiramirire zafasha kongera ubwenge bw’umwana ?

Ni byiza kwita ku mirire y’umwana kugira ngo akure neza ndetse agire n’ubwenge butyaye,inyunganiramirire rero nazo ni ingenzi ku mikurire y’umwana ndetse no gukora neza k’uwonko bwe,Ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu bihingwa bitandukanye ndetse no kubikomoka ku mafi n’mata,Zikaba zizewe neza kandi zfite ubuziranenge.Muri zo twavugamo nka: Protein Powder, Multivitamin Capsule,Deep sea fish oil Capsule,Compound marrow powder,…

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Umumaro w’igitoki nuwuhe?

    - 23/10/2019 - 11:47
Tanga Igitekerezo