Akamaro ushobora kuba utari uzi inanasi ifitiye umubiri wawe

Inanasi ni urubuto rwamenyekanye cyane kuko rufite intungamubiri nyinshi, ‘antioxidants’, n’ibindi byinshi bifasha umubiri wa muntu nka bromelain nk’imwe mu bizwi nka ‘protein’ [inyubakamubiri] yihutisha imirimo imwe n’imwe mu mubiri (enzyme), kandi ikanarinda ‘inflammation’ n’indwara zitandukanye.

Inanasi ni urubuto rufite isukari mwimerere, ifite inkomoko muri Amerika y’Epfo, abavumbuzi b’Abanyaburayi bakaba barayise izina rya pineapple mu rurimi rw’Icyongereza, nyuma yo kubona rusa n’urubuto bari basanzwe bazi rwitwaga ‘pinecone’.

Inanasi ifite intungamubiri nyinshi kandi z’ingenzi

Itanga ingufu mvabiribwa (calories) zigera kuri 82.5, ibiterimbaraga, intungamubiri ndodo, vitamin C, Manganese, vitamin B6, copper, vitamin B1, potassium, magnesium, vitamin A na K, phosphorus, na zinc.

Inanasi ni umwihariko kuri vitamin C na manganese kuko kuri vitamin C itanga 131% by’ikenewe ku munsi ngo ube ubonye ihagihe ku mikorere y’umubiri (RDA), naho kuri manganese ni 76%.

Vitamin C ni ingenzi ku mikurire, mu bwirinzi bw’umubiri, n’iyinjizwa mu mubiri k’ubutare (absorption of Iron). Na ho Manganese yo ifasha mu mikurire y’ibice by’umubiri, kuringaniza isukari mu maraso, iyinjizwa mu mubiri rya calcium no gukoresha ibinyasukari n’amavuta mu mubiri.

Inanasi ifasha mu igogora no kurwanya indwara

Kuba inanasi ikize kuri ’bromelain’ nk’itsinda rifasha mu igogora rizwi nka ’enzymes’ bifasha mu igogora rikagenda neza. Bromelain igabanya kubyimbirwa, ifasha abarwayi bafite ibibazo bya sinezite, udusebe mu muhogo, kubabara mu ngingo na goutte, ndetse inafasha gukira vuba kubantu bagize ibikomere no kubagwa.

Inanasi kandi igabanya kuvura kw’amaraso, bigafasha kugabanya ’plaque’ mu mijyana y’amaraso. Ubushakashatsi bwagaragaje ko bromelain ituma imitsi itwara amaraso yari yaregeranye bigatuma amaraso adatembera neza yongera kuyitera gukora neza kubantu bafite uburwayi bwa ’’angina pectoris’’. Inanasi ivura bronchitis [ubuhwima] na ’infections’.

Yifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyago bwo kurwara kanseri

Kanseri in imwe mu ndwara y’akarande irangwa no gukura k’uturemangingo mu buryo budasanzwe kandi budakwiye biturutse ku bizwi nk’ama ’oxidative stress’ aba ari mu mubiri.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko inanasi ifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri, bitewe n’uko ikize cyane kuma ’antioxidants’ azwiho kugabanya ayo ma ’’oxidative stress’’ na ’’inflammation’’.

Inanasi ifite ubushobozi bwo kuzamura ubwirinzi bw’umubiri

Vitamin C iboneka mu inanasi ni ingenzi cyane mu kuzamura ubwirinzi bw’umubiri no kubuza ibizwi nka ’free radicals’ kwegera no kwica uturemangingo tw’umubiri.

Inanasi ikize cyane kuri manganese na Vitamin B1 zikenerwa mu gukora imbaraga umubiri ukenera na antioxidants zirinda. Manganese na Vitamin B1 (thiamin) ni ingenzi cyane mu gufasha umubiri kubona imbaraga ukenera cyane (energy production).

Aho wabona ubufasha bw’uko wakwita ku mubiri wawe ndetse n’aho wabona inyunganiramirire zagufasha mu mibereho yawe myiza, nta handi; ni muri HORAHO Life.

Muri HORAHO LIFE tubafitiye inyunganiramirire zabafasha kugira ubuzima bwiza kandi zitagira ingaruka (side effects) ku wo uzikoresheje.

Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire, wagana aho HORAHO Life dukorera mu mujyi wa *Kigali*, mu nyubako yo kwa *RUBANGURA*, muri etaji ya *3* mu muryango wa *302* na *301*.

Ushobora no kuduhamagara kuri numero *0785031649* / *0788698813* ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw. Ndetse na youtube channel *HORAHO LIFE RWANDA*.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo