Akamaro gakomeye k’umwembe ku mubiri wacu

Umwembe ni urubuto rukize cyane ku ntungamubiri nyinshi zifite akamaro kanini mu mubiri .

Uru rubuto rukungahaye kuri Vitamini zigera kuri makumyabiri (20) n’imyunyu ngugu itandukanye. Umwembe ugira isukari y’umwimerere kandi ifitiye umubiri wacu akamaro. Nta bibazo umwembe watera, nko kongera isukari mu maraso kuko ikigero cy’isukari kiba mu mwembe si cyinshi (Low glycemic index).

Zimwe mu ndwara uru rubuto rufasha mu kurinda

Umwembe ufasha mu kurwanya kanseri

Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko mu mwembe habamo ibinyabutabire bifasha umubiri mu kurinda uturemangingo tw’umubiri, twavugamo nka quertin, isoquercitin, festin, astrogalin, galic acid na methylgallat .Ibi binyabutabire tuvuze bifasha mu kurinda kanseri harimo kanseri y’ibere, kanseri y’amara, kanseri y’amaraso ndetse na kanseri ya prostate.

Umwembe ufasha mu kugabanya urugimbu rubi mu mubiri

Umwembe kuba ukungahaye kuri vitaminC, pectin ndetse n’intungamubiri ndodo (fibre) ibi byose bifasha mu kugabanya ibinure mu mubiri. Umwembe kandi ukungahaye kuri vitamin K ifasha amaraso kudacika amazi ndetse no kuringaniza uko umutima utera.

Umwembe ufasha abantu barwara Diyabete

Uretse n’urubuto rw’umwembe n’ibibabi byawo bigirira umumaro ukomeye abarwayi ba Diayabete aho ufata ibibabi ukabicanira mu mazi byamara guhwana ukayungurura amazi yabyo ukayabika ukayanywa mu gitondo.

Abashakashatsi batandukanye bemeza ko ibi biringaniza umusemburo ushinzwe kuringaniza isukari mu mubiri. Ikindi ni uko urugero rw’isukari ruba mu mwembe ruri hasi cyane, kurya umwembe rero ntibishobora guteza ibibazo byo kongera isukari mu maraso.

Umwembe ufasha mu kugabanya ibiro

Ku bantu bifuza kugabanya ibiro bakwitabira kurya umwembe kuko ukungahaye kuri vitamin, intungamubiri ndodo (fibre) ndetse n’imyunyungugu ibi byose rero bituma umuntu wariye umwembe yumva ahaze bityo ubushake bwo kurya bukagabanuka bityo imbaraga zinjira mu mubiri ziciye mu biribwa ndetse n’ibinyobwa zikagabanuka n’ibiro bikagabanuka bityo.

Ufasha mu gufata neza imboni y’ijisho ukarinda n’ubuhumyi

Umwembe ugira ibinyabutabire bifasha umubiri mu kurinda uturemangingo tw’ijisho bita Zeaxidant bifasha mu kurinda imboni y’ijisho ndetse n’ubuhumyi ku bantu bakuze. Umwembe kandi ugira vitamin A ifasha ijisho kureba neza,kubobereza ijisho,ndetse iyi vitamin A ifasha mu kurinda ubuhumyi.

Umwembe wongerera umubiri ubudahangarwa

Umwembe ugira Vitamin C ndetse na vitamin A hamwe na carotenoid z’ubwoko butandukanye ibi byose bifasha mukongerera umubiri ubudahangarwa bityo ugatandukana no kurwaragarurika byahato na hato.

Ni benshi bajya bagira ibibazo byo kubura intungamubiri zihagije, bikabatera kugira ibibazo by’uburwayi butandukanye. Ubu muri Horaho life tubafitiye inyongeramirire mwimerere. Zizewe kandi zemewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ibyemezo mpuzamahanga nka : FDA (Food and Drug Administration, n’ibindi).

Inyunganiramirire za Vitamin C, Eye care softgel, Glucoblock, balsam pear tea, A-power Capsule ndetse n’izindi nyinshi tubafitiye hano muri Horaho Life ni nziza kuko zaje zije kukurinda ibibazo bigeye bitandukanye twavuze haruguru, bibangamira imibereho yawe myiza. Iyi miti nta ngaruka igira ku wa yikoresheje.

Aho wabona ubu bufasha

Uramutse ukeneye uyu muti,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo