Ahantu umunani ho kwibandaho mu isuku yo mu rugo

Abantu bagakwiye kwibanda ku buryo bwo kwirinda ko ’microbes’ zigira ingaruka mbi ku buzima zikwirakwira mu ngo zabo, aho kwibanda ku gusukura ahagaragara ko "hasa nabi".

Ibi ni ibikubiye mu bushakashatsi bushya bw’ikigo cyigenga cyita ku buzima cyo mu Bwongereza.

Ubu bushakashatsi bw’ikigo Royal Society for Public Health (RSPH) buvuga ko gukaraba intoki, kumesa ibitambaro byo guhanagura amasahani n’ibindi byombo, no koza ahategurirwa amafunguro byose bikozwe mu gihe cya nyacyo, ari ingenzi ku isuku.

Ariko ubushakashatsi bw’iki kigo buburira ko umuntu umwe muri buri bantu bane aba atekereza ko ibyo atari ingenzi.

Kwita ku isuku neza bishobora kugabanya indwara zandura ndetse no guha ubushobozi n’imiti imwe iba itagishobora indwara, nkuko ubu bushakashatsi bubivuga. Kandi ngo nta "suku ikabije" ibaho.

Ubu bushakashatsi buvuga hari urujijo mu baturage ku itandukaniro hagati y’umwanda, ’microbes’, gucya, n’isuku.

Mu bantu 2000 bakoreweho ubu bushakashatsi, 23% muri bo batekereza ko abana bacyeneye gushyirwa muri ’microbes’ zagira ingaruka mbi ku buzima bwabo ngo hubakwe ubwirinzi bw’umubiri wabo.

Ariko impuguke zakoze ubu bushakashatsi zivuga ko iyi ari "imyumvire ishobora kugira ingaruka mbi" igatuma bishoka ko indwara zahitana ubuzima bwabo.

Izi mpuguke zisaba ko ahubwo abantu bakwiye kwibanda ku gusukura ahantu h’ingenzi mu bihe by’ingenzi, nubwo haba hagaragara nk’ahasukuye, mu kurinda ko ’microbes’ ’mbi’ zikwiragira.

Ni ibihe bice 8 byo kwibandaho mu isuku mu ngo ?

  1. Mu gutegura no kugabura amafunguro
  2. Mu kurisha intoki
  3. Igihe abantu bakorora, bitsamura cyangwa bakura umwanda mu mazuru
  4. Mu gihe cyo gukoresha no kumesa ibitambaro "byanduye" bikoreshwa mu nzu
  5. Mu gihe cyo kwita ku mbwa
  6. Mu kwegeranya no kumena imyanda
  7. Mu kwita ku muntu wo mu muryango wanduye indwara runaka

Ubu bushakashatsi buvuga ko ari ingenzi by’umwihariko gukaraba intoki nyuma yo gufata ibiribwa, uvuye mu bwiherero, umaze gukorora, kwitsamura, kwita ku murwayi no kwita ku mbwa.

Bwongeraho ko ari ingenzi gusukura igikoni n’aho gukatira ibiribwa bibisi nk’inyama n’ibikomoka ku nkoko n’ibindi byo mu muryango wazo, cyangwa mbere yo guteka ibiryo byoroheje nk’imigati.

Ubu bushakashatsi buvuga ko hasi mu nzu hashobora kugaragara ko handuye, ariko ko haba hari ’microbes’ akenshi zidashobora kugira ingaruka nini ku buzima.

Gusukura bikuraho ’bactérie’ gute ?

Koza ahantu ku buso runaka ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni ugakoresha amazi y’akazuyaze kandi arimo isabune, bikuraho udukoko twa ’bactérie’, tukajyana n’ayo mazi mu gihe uri koza ununyuguza.

Ariko kugira ngo ’bactéries’ zipfe neza neza, bisaba kuzitwikisha amazi ashyushye ku kigero kirenga dogere 70C kandi ibyo woza ukabimaza akanya muri ayo mazi, nkuko bivugwa n’ikigo Food Standards Agency cyita ku buziranenge bw’ibiribwa mu Bwongereza.

Profeseri Sally Bloomfield, wo kuri Kaminuza ya London School of Hygiene and Tropical Medicine, avuga ko abantu bakwiye gusobanukirwa n’itandukaniro riri hagati y’isuku no kuba ahantu cyangwa umuntu agaragara ko acyeye.

"Mu gihe gusukura bivuze gukuraho umwanda na za ’microbes’, isuku yo ni [umuco wo] ugusukura ahantu ha ngombwa no mu bihe bya ngombwa, mu kwirinda kwandura indwara nko mu gihe hategurwa amafunguro, mu gihe cyo gukoresha ubwiherero..."

Profeseri Lisa Ackerley, impuguke mu isuku y’ibiribwa wo mu kigo RSPH cyakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko "isuku mu ngo mu buzima bwa buri munsi ifasha kugabanya indwara zandura, kandi ni ingenzi cyane mu kurinda abana bacu..."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo