Abarwayi basaga 1000 bagiye kubagwa umutima

Abarwayi b’umutima basaga igihumbi ni bo bamaze igihe kirekire bategereje kubagwa indwara z’umutima bitewe n’ikibazo cy’ubuke bw’abaganga bavura umutima ku buryo bisaba abaganga b’inzobere baza rimwe na rimwe.

Mu gihe cy’ibyumweru nka 2, itsinda ry’abaganga b’inzobere Team Heart bari mu Rwanda aho bongerera abaganga b’Abanyarwanda ubumenyi mu kuvura izi ndwara bityo abarwayi benshi bavurirwe mu gihugu ku kiguzi gito.

Hashize amezi 4, Celestin Dushimimana w’imyaka 29 abaganga bamubwiye ko arwaye indwara y’umutima nyamara ibimenyetso byayo yaratangiye kubyumva agifite imyaka 15.

N’ubwo bitamubuzaga kugira icyo akora cyangwa kugenda, ngo yumvaga adahumeka nka bagenzi be b’urungano.

Gusa ngo byaje kurushaho kuba bibi agejeje imyaka 21 ari na bwo nyuma byaje kumenyekana ko afite ikibazo cy’indwara y’umutima.

Ati “Ntangira kumva nk’umuntu urwaye malariya , nkumva mfite umunaniro , nkumva ntagishoboye kwiruka nkumva ndetse n’ingendo twakoraga mbere nta kizibasha , najya kwa muganga bakambwira ko mfite amibe bati nta bundi burwayi bagashaka malariya bakayibura, ariko byaje kurangira ngeze kwa muganga bamwira ko mfite amaraso make.”

Umwe mu baganga bari basanzwe bavura umutima mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal Dr Gloria Mukeshimana aravuga imiterere y’iyi ndwara.

Ati “Ni indwara ifata utuntu tumeze nk’utwugi dutandukanya ibyumba by’umutima hagati y’icyumba kuko umutima ugira ibyumba binini muri rusange. Hagati y’icyumba n’ikindi biba bitandukanyijwe ni cyo bita valve mu cyongereza ni utuntu tumeze nk’utwugi turafunguka kugirango amaraso ave hamwe ajye ahandi tukongera tugafunga kugirango amaraso atava agasubira aho yavuye utwo tugi rero dushobora kwangirika rimwe na rimwe ntidufunge neza amaraso akajya yireka cyangwa se tukananirwa gufunguka amaraso amaraso akabura uko ava hamwe ajya ahandi. Ni indwara ituma umurayi aremba cyane ugasanga umurwayi nta kibasha gukora, yarabyimbye cyane icyo yabashaga gukora mu buzima akenshi bikabananira.”

Ku ruhande rwe, Umunyarwanda w’inzobere mu kuvura indwara zifata umutima Dr. Maurice Musoni yemeza ko imbaraga zirimo gushyirwa mu kongera ubumenyi abaganga b’abanyarwanda ndetse n’ibikoesho birimo kuboneka, afite icyizere ko ubuvuzi bw’indwara z’umutima burimo gutera imbere.

Ati “Kuruhande rwanjye ndabona ejo ari heza ku birebana n’ubuvuzi bw’umutima nshingiye ko mu gihe gito tumaze kubona ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi, amafaranga , ubushatse bw’abayobozi , ubufatanye bw’abaganga b’inzobere haba nabafatanyabikorwa bacu , bikomereje kuri uyu muvuduko ndizera ko mu myaka 3-4 tuzaba dufite ibitaro bifite ubushobozi buhagije butari ubwo kuvura umurwayi umwe cyangwa 2 ahubwo nk’abatatu cyangwa 4 mu ku munsi mu gihe cy’umwaka wose.”

Kugeza ubu hari abarwayi b’umutima basaga 1000 bategereje kubagwa.

Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal Dr Edgar Kalimba avuga ko iyi gahunda yo kongera ubumenyi abaganga b’Abanyarwanda izatuma abarwayi badategereza ubuvuzi igihe kirekire.

Ati “Ni yo mpamvu dufite iyi gahunda kugira ngo twimenyereze, twubake ubushobozi noneho ba barwayi ntibajye bategereza rya tsinda riza rimwe mu mwaka ahubwo kuko dufite umuganga n’abandi baganga bacu bose babage buri cyumweru mu buryo buhoraho , dushoboye kubaga abarwayi 3 mu cyumweru urugero umwaka warangira wenda tubaze 150. Ntabwo ari benshi ntabwo waba uvuye abarwayi bose ariko hari icyo bifasha.”

Umuyobozi w’ishami ry’indwara zitandura mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr Francois Uwinkindi avuga ko muri gahunda y’imyaka 5 igihugu gifite mu by’ubuvuzi ari uko indwara zikomeye zajyaga zisaba ko abarwayi boherezwa hanze zigiye kujya zivurirwa mu Rwanda bitewe n’uko hanze harahenda kandi hakavurwa bacye.

Ati “Harimo kugira abaganga b’inzobere bo mu byiciro binyuranye bashobora gutanga ubwo buvuzi , harimo kugira inyubako aho ibikoresho bijya ndetse n’ibikoresho bigezweho kugirango kugirango abantu babone ibyo bakoresha byiza, ibyo byose ni ukubikomatanya kugirango tubashe gutanga ubwo buvuzi.”

Kwivuza mu mahanga bisaba kwishyura amadorali y’Amerika ari hagati y’ibihumbi 15 na 20 angana na miliyoni hagati ya 15 na 19 z’amanyarwanda. Ni mu gihe mu Rwanda ikiguzi kiba gito cyane hakanifashishwa ubwishingizi mu kwivuza butandukanye harimo na mituweri.

Ku isi abarwaye iyi ndwara y’umutima yitwa Rheumatic Heart Disease, ifata utwumba tw’umutima igatuma amaraso atinjira cyangwa ngo asohoke neza mu mutima, basaga miliyoni 30. Ikaba ihitana abasaga ibihumbi 300 buri mwaka.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo