Abantu batemerewe kunywa Kuding tea ikoreshwa mu kwivura indwara nyinshi

Waba warigeze kumva icyayi bita Kuding Tea? Ni kimwe mu byayi binyobwa mu gihugu cy’ubushinwa (China). Abashinwa buriya bagira umuco wo kunywa ibyayi bitandukanye kandi bikagira akamaro kanini ku buzima bwabo. Mu muco w’Abashinwa, bakoresha iki cyayi cya Kuding mu kuvura indwara zitandukanye ndetse no kwirinda indwara nyinshi. Mrui izo harimo nk’umuvuduko w’amaraso ukabije, Diyabeti, umubyibuho ukabije,…

Kuding ni iki ?

Kuding ni igihingwa cyera mu Bushinwa (China).Amateka y’abashinwa avuga ko Kuding yakoreshejwe nk’igihingwa kivura bakoreshaga imyaka irenga 2000.Kugeza nanubu iki cyayi kiracyakoreshwa muri iki gihugu mu kuvura ndetse no kwirinda indwara zitandukanye. Amababi yacyo agenda yizinga ameze nk’inshinge ninayo mpamvu bamwe bacyita “Needle Kuding”.Aha rero amababi yacyo yizingazinze niyo bashyira mu mazi bagakoramo icyayi.

Akamaro k’iki cyayi

1. Iki cyayi kigabanya isukari nyinshi mu mubiri, umuvuduko w’amaraso uri hejuru, n’urugimbu rubi (Cholesterol): Iki cyayi rero kigiramo amavitamini, Zinc na Flavonoids, polyphenols na acids,ibi rero bikaba bigabanya isukari, umuvuduko w’amaraso ndetse na Cholesterol.

2. Iki cyayi kivura impumuro mbi mu kanwa ndetse kikavura n’ibiheri byo mu maso: Iki cyayi kigiramo ibintu bihangana cyane na za bagiteri (antibacterial elements).Ibi rero bigatuma bikurinda kugira impumuro mbi mu kanwa ndetse n’ibiheri mu maso.Ndetse abaganga b’amenyo mu Bushinwa,bavuzeko iki cyayi gifasha no kubafite ikibazo cyo kurwara ishinya.

3. Gifasha kugabanya ibiro: Kuding Tea itwika ibinure mu mubiri. Bituma ibiro bigenda bigabanyuka.Ku bantu rero bashaka gutakaza ibiro iki cyayi ni cyiza.

4. Kirinda indwara z’imitsi ndeste n’umutima: mu kuvana urugimbu mu maraso,bifasha amaraso gutembera neza ndeste n’umutima ugakora neza ugatandukana n’indwara z’imitsi ndetse n’umutima.

5. Gifasha mu kuvura ndetse no kurinda indwara z’ubuhumekero zitandukanye: Iki cyayi kigiramo ibyo bita antioxidants,ibi rero bifasha mu kuvura ibicurane,inkorora,sinuzite,Asthma,…

Ese ni bande batemerewe kukinywa?

o Abagore batwite ndetse n’abonsa
o Abantu bafite umuvuduko uri hasi (Hypotension)
o Ntiwemerewe kukinywa mbere y’ukwezi ngo ubagwe ndetse na nyuma y’ukwezi umaze kubagwa.
o Abana bari hasi y’imyaka 12

Iki cyayi rero kirizewe kandi gikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kuko gifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).

Twabibutsa ko iki cyayi nta ngaruka kigira ku muntu wagikoresheje. Uramutse ukeneye iki cyayi wahamagara kuri 0788698813 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo