Ababoneza urubyaro bageze kuri 53% - Minisante

Mu gihe hari abaturage bagifite imyumvire iri hasi muri gahunda yo kuboneza urubyaro bitewe n’imyemerere yabo, ndetse n’imiterere y’imibiri yabo, Minisiteri y’ubuzima yo iratangaza ko ubukangurambaga bukorwa hakiri kare buzatuma umubare w’abitabira iyi gahunda uzamuka.

Hashize igihe ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’umusaruro bugaragazwa nk’ikomyi ikomeye ku itarambere. Mu Rwanda, imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko umunyarwanda kazi abyara abana bari ku kigero cya 4.2. Bikaba bitenyajiwe ko umubare w’abana umunyarwandakazi abyara ugera kui 2.3 muri 2050.

Hagati aho abamaze kumva ibyiza byo kuboneza urubyaro babihuza n’imibereho myiza y’umuryango ariko ku rundi ruhande hakaba hakigaragara abagifite imyumvire itari muri uwo murongo.

Mukeshimana Lucie ufite uburambe bw’imyaka 10 muri serivisi zo kuboneza urubyaro yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko ikibazo cya serivisi zihuse kandi zoroheye abaturage gikwiye kwitabwaho kugira ngo ubwitabire bwiyongere.

Ati " Imbogamizi zikunze kubaho ni uko hari abakenera serivisi, ntibabone abahita bazibaha hanyuma n’aho bazibonye hamwe na hamwe hajemo uburyo bwo kwishyura serivisi, abafite mituweli biraborohera, ariko abatayifite usanga ari imbogamizi.’’

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko igipimo cy’abitabira kuboneza urubyaro magingo aya gihagaze 53%, muri bo 48% bakoresha uburyo bwa kizungu. Nubwo hari ingamba mu guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, iki kibazo gifite ubukana kuko imibare igaragazwa n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare yerekana ko kuri km21 habarurwa abaturage 416, kandi bashobora kuba bakwikuba 2 mu mwaka wa 2030 niba nta gikozwe.

Uburyo bwo kuboneza urubyaro buboneka ku bigo nderabuzima no ku bitaro aho abakozi babihuguriwe batanga ibisobanuro bihagije kugira ngo ugiye abagana yifatire ikemezo anihitiramo uburyo bumunogeye, hari n’ububoneka ku mavuriro y’ingoboka ndetse no ku bajyanama b’ubuzima ku rwego rw’umudugudu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo