Ubuzima

Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko ubura Vitamini D mu mubiri wawe

Ni kenshi uzabona umuntu mu gitondo abyuka ukabona agiye ku kazuba, wamubaza uti se kuki ubyutse wota izuba bite? Akakubwira ko ari gushaka Vitamini. Aba avuga ukuri gusa abantu benshi ntibazi iyo vitamini iyo ari yo. Iyo rero ni Vitamini D. Ese waba uzi aho ituruka? Ese iyo yabuze mu mubiri wabibwirwa n’iki? Ibi byose ni nyo tugiye kurebera...

Ibimenyetso bishobora kukwereka ko impyiko zawe zifite ikibazo

Muri iki gihe uburwayi bw’impyiko buri guhitana benshi kandi bucece ibyo twita Silent killers. Akenshi izi ndwara ntizihita zigaragaza ibimenyetso ku ikubitiro kugeza ubwo bigeze aho bikomeye.Ni byiza kugana muganga niba ugaragaza bimwe mu bimenyetso tugiye kugarukaho muri iyi nkuru. Nkuko tubikesha urubuga kidney.org, dore bimwe muri ibyo...

Igihe n’uburyo bwiza bwo gusukura telefoni yawe muri iki gihe cya Coronavirus

Telefoni yawe ishobora kuba indiri ikomeye ya mikorobe; yaba bagiteri, virusi n’imiyege. Muri iki igihe cy’icyorezo cya Covid-19, ni ingenzi cyane gusukura ibikoresho ukunda gukoraho kenshi. Hamwe mu hantu dukora cyane kandi kenshi ni kuri telefoni zacu. Ikirahuri cya telefoni gishobora kuba indiri ikomeye cyane ya mikorobi, gusa ushobora...

Wari uziko ukora ikosa rikomeye niba woza ururimi buri uko ugiye koza amenyo ?

Uko ugiye koza amenyo ujya ugira akamenyero ko koza n’ ururimi ? Inzobere zemeza ko ari ikosa nubwo ari umuco umaze gukwirakwira ariko ukaba atari mwiza ku mikorere y’ururimi. Femme Actuelle dukesha iyi nkuru itangaza ko inzobere mu buvuzi bw’amenyo mu gihugu cy’Ubufaransa ziteraniye mu nama y’ihuriro ry’abavura amenyo muri icyo gihugu zemeza ko...

Ikipe y’abantu 220 mu gushakisha abakekwaho kwandura Coronavirus mu Rwanda

Ikipe igizwe n’abakozi 220 bo mu nzego zitandukanye niyo iri mu bikorwa byo gushakisha abafite aho bahuriye n’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda. Ni urugamba rugamije gushyira iherezo ku bwandu bushya bw’iki cyorezo mu Rwanda mu gihe cyose abaturarwanda bakomeza kuguma mu ngo zabo kugirango batagira aho bahurira n’abanduye. Gushakisha...

Covid-19: Virus Trump yahoze yita iy’Abashinwa ubu yiganje cyane muri USA

Leta zunze ubumwe za Amerika ubu nizo zifite umubare munini w’abanduye Covid-19 ku isi, virusi Perezida Donald Trump yitaga iy’Abashinwa ubu yiganje cyane mu gihugu ayoboye ndetse yahamagaye Perezida w’Ubushinwa ngo baganire. Abanduye muri Amerika bamaze kwiyongera cyane mu gihe gito gishize, ubu bararenga 85,500 mu gihe mu Bushinwa habarwa...

Covid-19: Minisitiri w’intebe na minisitiri w’ubuzima mu Bwongereza bayibasanzemo

Ibiro bya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza byatangaje ko Boris Johnson bamusanzemo Covid-19. Bivuga ko afite ibimenyetso byoroheje kandi azaguma mu kato aho akorera muri Downing Street. Kuri Twitter, Bwana Johnson yanditse ati: "Mu masaha 24 ashize nagize ibimenyetso byoroheje bansuzumye bansangamo coronavirus. "Ubu nishyize mu kato, ariko...

Uburyo 5 Tungurusumu igufasha kurinda umwijima wawe

Umwijima ni imwe mu nyama zo munda zifite akamaro gakomeye ko kuyungurura amaraso hagakurwamo imyanda ndetse no gutunganya intungamubiri zitandukanye.Ni ngombwa rero kuwurinda kuko iyo urwaye cyangwa se udakora neza,umubiri muri rusange urahungabana ndetse umuntu akaremba cyane. Kimwe mu biribwa byagufasha kuwurinda harimo no kujya urya...

Coronavirus: Umuntu wa mbere yayikize muri Kenya

Byatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta mu ijambo yagejeje ku gihugu, ntabwo yavuze umwirondoro w’uwakize iyi ndwara, gusa yavuze ko ari amakuru meza kuri iki gihugu. Kenya ubu ifite abantu 28 bamaze kwandura iyi ndwara, harimo batatu bashya batangajwe ejo na Perezida Kenyatta. Birakekwa ko uwakize iyi ndwara ari mu bantu batangajwe bwa mbere...

Bigenda bite iyo inzoga imaze kugera mu mubiri w’umuntu ?

Iyo umuntu anyweye inzoga (alcool) ijya he ? Ingaruka igira ku mubiri ni izihe ? Kuba bitoroshye gusubiza ibi bibazo, niyo mpamvu dukwiriye kumenya ingaruka zayo. Iyo umuntu anyweye inzoga zijya he ? Iyo umuntu anyweye inzoga ihita ijya mu maraso iciye mu gifu n’amara. Hari impamvu zimwe zatuma inzoga yihutira gukwirakwira mu maraso:...

0 | ... | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | ... | 580