Urubyiruko rwo muri Zion Temple rwakoreye ‘Surprise’ Apôtre Gitwaza -AMAFOTO

Hari mu materaniro ya nimugoroba yo kuri uyu wa kabiri tariki 15 Kanama 2017 ubwo urubyiruko rwo muri Zion Temple rwatunguraga Apôtre Dr Paul Gitwaza, bakamugenera impano ku munsi we w’amavuko.

Nyuma yo kwifurizwa isabukuru Apôtre Gitwaza yagize ati " Ndashima Imana ko uyu mwaka nywurangije amahoro. Ndashima kubaho kw’Imana n’ubutabazi bwayo kandi ndabashimira ku bw’amasengesho yanyu n’urukundo rwanyu. Imyaka 46 ntabwo ari myinshi kandi si mike. Niyo myaka Yesu yavugiyeho ko azasenya urusengero akarwubaka mu minsi itatu. Baramubwira bati ‘Twarwubatse mu myaka 46’ ni gute warusenya ukarwubaka mu minsi itatu? Irangana n’iyo kubaka urusengero ariko haba hatangiye kubakwa urushya."

Yunzemo ati "Ndatekereza ko tugiye kwinjira mu rundi rusengero rw’umuzuko. Ubuzima bwacu, n’imibereho bigiye kwinjizwa mu rundi rwego. Ndizera ko uyu mugoroba dutangira kwinjira muri ubwo bubasha. Murakoze kuntungura kandi nizeye ko n’Imana izakora ibikomeye mu buzima bwacu.”

Aganira na Rwandamagazine.com, Pastor Nzabakira Floribert , umuvugizi wa Zion Temple yavuze ko urubyiruko rwamuhaye iyo mpano mu rwego rwo kumwifuriza umunsi w’isabukuru mwiza ariko banamushimira ubwitange agira mu gukora umurimo w’Imana.

Ati " Yari impano y’umunsi we w’amavuko. Yari surprise ariko tunashimira umushumba mukuru kubw’umurimo Imana igenda imukoresha kugira ngo benshi bahinduke. Hari abari mu nzira z’isi bazivamo kubw’ijambo yagiye yigisha henshi…hari abari abasinzi, abasambanyi ….ariko bavivamo.… Kwari ukumushimira ukuntu yemeye kwihangana , nano kwitanga muri uyu murimo w’Imana akora umunsi ku wundi….kandi byamunejeje.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza, ni umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi ndetse yahoze ari umuyobozi w’umuryango Peace Plan. Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama 2017 yujuje imyaka 46 avutse. Yavutse tariki 15 Kanama 1971 , avukira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umugabo ufite umugore n’abana batatu b’abahungu bari hagati y’imyaka 11 na 17. Se umubyara yari umupasiteri, akaba ari no mu bantu ba mbere batangije ivugabutumwa mu Itorero ry’Abapantekote muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hamwe no mu Rwanda afatanyije n’abandi.

Yize ibijyanye n’ubuhinzi, ibijyanye n’imitekerereze ya muntu (Psychologie) hanyuma ajya gushaka kwiga ibyo gutwara indege, ubwo nibwo Imana yamuhamagaye , abivamo yiga amasomo y’iyobokamana (théologie).

Ubu afite masters na doctorat muri théologie yakuye muri Kaminuza ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bamukoreye Surprise ubwo yabwirizaga mu materaniro ya nimugoroba

Gitwaza yishimiye Surprise yakorewe ku munsi mukuru we w’amavuko

Abakristu bandi nabo bifatanyije na Gitwaza ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo