Umwana w’imyaka 10 wa Apotre Serukiza yegukanye ‘Urugero Music talent’ ahabwa igihembo cya 1.000.000 FRW

Ubwo hasozwaga igikorwa cyo gushakisha abana bafite impano mu kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana, umwana witwa Serukiza Ingabire Siana w’imyaka 10 wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza niwe waje ku mwanya wa mbere ahabwa ibihembo bifite agaciro ka miliyoni y’amanyarwanda.

Urugero Music talent ni igikorwa cyatangijwe na Urugero Media Group mu rwego rwo gutoza abaririmbyi b’ejo hazaza hibanzwe cyane cyane ku bana bato uhereye ku myaka irindwi kugeza ku myaka cumi n`itanu.

Igitaramo cyo gusoza ‘season 1’ cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 , kibera mu rusengero rwa Vivante Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Abana 6 nibo bageze mu cyiciro cya nyuma ariko 4 baba aribo bitabira imyitozo yose kugeza ku munsi wa nyuma ubwo hasozwaga iki gikorwa. Muri aba bana 4 harimo 2 ba Apotre Sosthène Serukiza washinze itorero Guérison des Ames. Buri mwana yahawe umwanya aririmba indirimbo imwe, abari bagize akanama nkemurampaka bakagira icyo bayivugaho.

Nyuma y’uko bose bamaze kuririmba, akanama nkemurampaka kiherereye gatanga amanota maze Mahirwe Richard aba uwa 4, Umwamikazi Sarah aba uwa 3, Serukiza Esther aba uwa 2 naho murumuna we Serukiza Ingabire Siana aba ariwe wegukana igihembo gikuru cya Urugero Music talent season 1. Bose uko ari 4 batahanye sheki ya 100.000 FRW ubundi bagenda barutanwa ku ndirimbo bazakorerwa.

Siana wegukanye igihembo gikuru muri Urugero Music talent season 1

Mahirwe Richard azakorerwa indirimbo 2 z’amajwi n’amashusho, Umwamikazi Sarah azakorerwa indirimbo 3 z’amajwi n’amashusho, Serukiza Esther azakorerwa indirimbo 4 z’amajwi n’amashusho naho Serukiza Ingabire Siana wabaye uwa mbere we azakorerwa album y’indirimbo 7 z’amajwi n’amashusho yazo ari nabyo bituma igihembo yahawe kibarirwa agaciro ka 1.000.000 FRW nk’uko byasobanuwe na Arnaud Ntamvutsa ,umuyobozi wa Urugero Media Group yateguye iki gikorwa.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na rwandamagazine.com, Ntamvutsa yasobanuye ko impamvu batibanze mu guha aba bana amafaranga ahubwo bakibanda ku bihembo bijyanye na muzika ngo ni uko aribwo buryo bushoboka bwo gukomeza kubafasha gutera imbere mu mpano bafite yo kuririmba.

Arnaud Ntamvutsa ,umuyobozi wa Urugero Media Group

Ati « Impamvu tutabahaye amafaranga ni ukugira ngo tubafashe kuzamura impano zabo muri muzika, iriya ni motivation yo kubereka ko bataruhiye ubusa niyo mpamvu twabanganyishije amafaranga…tubahaye amafaranga nintubahe ibijyanye n’umuziki ngo impano yabo bayikoreshe, byari kuba nko kubajugunya...Amafaranga bagenda bakayakoresha ibindi ariko iby’umuziki byo bizaramba. »

Serukiza Nyiramahoro Yvette, umugore wa Apotre Serukiza Sosthène yatangarije inyarwanda.com ko bishimiye cyane kuba abana babo batsinze yongeraho ko impano ya Sianna nabo yabatangaje.

Ati « Twabyakiranye umunezero cyane, turi inyuma yabo mu kubafasha mu buryo bwose bukenewe, yaba ari amasengesho, yaba ari ijambo ry’Imana…twabyishimiye cyane, tunashima Imana kuko byose niyo ibikora, ntabwo ari kubwiwe(Sianna).
Serukiza Nyiramahoro Yvette yunzemo ati « Sianna yatangiye gukunda umuziki akiri mutoya, dusohora amakaseti yacu ariko impano ye yatangiye kugaragara hagati ya 2014 na 2015. Nibwo twabonye ko ari umwana ufite impano idasanzwe mu kuririmba kandi yari akiri muto cyane
. »

Uretse aba bana bari mu irushanwa ‘Urugero music talent’, muri iki gitaramo hanaririmbyemo Joy KaQueen , Niyonkuru Joyeuse umwana wa Liliane Kabaganza, Pappy Clever na True Promises Ministries.

Iki gikorwa cyatangijwe mu kwezi kwa mbere 2016. Mu bana 40 bari biyandikishije hatoranyijwe 15 nabo haza gutorwamo 6 barimo abakobwa 4 ndetse n`abahungu 2. Abatoranyijwe basigaranywe na Urugero Media Group mu kurushaho kubatoza ibijyanye no kubaho mu buzima buramya Imana.

Mu gihe kingana n’umwaka wose aba bana bamaranye na Urugero Media Group bagiye batozwa ibijyanye n’umuziki, ijambo ry’Imana ndetse n`uburere rusange, ibi bikaba byarakorwaga mu biruhuko mu rwego rwo kutabangamira amasomo y`aba bana mu mashuri asanzwe.

Byinshi byakozwe n`aba bana harimo indirimbo “Mpore Rwanda “ ndetse bakaba baragiye bitabira ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kwagura ubumenyi bwabo ndetse aho bagiye banyura hose bakaba barishimiwe na benshi.
Nyuma y’uko hasojwe ‘Season 1’, hahise hatangizwa ‘Season 2’ ya ‘Urugero Music talent’.Kwiyandikisha ku bana bashaka kwitabira icyiciro cya 2 byahise bitangira. Abana bashaka kwiyandisha bagana i Remera ahakorera Urugero Media Group hafi y’urusengero rwa Nazaren. Kwiyandikisha bizarangira mu cyumweru cya mbere cy’ikiruhuko cy’igihembwe cya mbere cy’abanyeshuri b’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Igikombe mbere y’uko gishyikirizwa Siana

Ubwo Sina yaririmbaga ni uku byari bimeze

Patient Bizimana na we yari yafashijwe n’indirimbo Sina yaririmbaga


Serukiza Nyiramahoro Yvette, umugore wa Apotre Serukiza Sosthène, akaba n6a nyina wa Siana

Mahirwe Richard wabaye uwa 4

Umwamikazi Sarah wabaye uwa 3

Serukiza Esther wabaye uwa 2

Gahongayire Aline niwe watanze igihembo gikuru

Gahongayire Aline ahobera Sina nyuma yo kumutangaza nk’uwegukanye igihembo gikuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo