Umuryango wa Kavutse na Amanda wibarutse imfura - AMAFOTO

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes n’umugore Amanda Fung, Umunya-Canada baririmbana muri iri tsinda bibarutse imfura yabo nyuma y’umwaka urenga barushinze.

Kavutse na Amanda bibarutse umwana w’umuhungu bahise baha amazina ya Jireh Reign Shi-Rong Kavutse. Umwana wabo yavutse tariki 6 Gashyantare 2018.

Ibirori by’ubukwe bw’umuririmbyi Kavutse Olivier na Amanda Fung byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu tariki ya 9 Nyakanga 2016.
Kavutse na Amanda Fung babarizwa mu Itorero New Life Bible Church.

Itsinda rya Beauty for Ashes babarizwamo ryamenyekanye ubwo ryaririmbaga indirimbo ’Suprise(siriprize), ’Yesu niwe super star’, ’Turashima’ n’izindi zitandukanye. Ni itsinda rizwiho gucuranga umuziki wa Rock ugezweho rihimbaza Imana ariko kuri ubu bakaba bari kwibanda no kuvangamo injyana nyafurika.

Kavutse yishimiye cyane kwibaruka imfura

Jireh Reign Shi-Rong Kavutse

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo