Uko ibiciro byo kwinjira mu imurikwa rya Album ya 2 ya Israel Mbonyi biteye

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri ’Intashyo’.

Ku itariki 10 Ukuboza 2017 nibwo Mbonyi azaba amurika album ya 2 yise ’Intashyo’ muri Camp Kigali guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro. Izaba ikurikira iya mbere yise ’Number One’ yakunzwe n’abatari bake kuko buri ndirimbo iyiriho yagiye ukundwa byihariye. Ni album yari ikubiyeho indirimbo nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi .

Kugeza ubu Mbonyi amaze gushyira hanze indirimbo 3 zizaba zikubiye kuri iyi album: ’Sinzibagirwa’ , ’Ku marembo y’ijuru’ na ’ Hari ubuzima’. Mbonyi yatangarije Rwandamagazine.com ko n’izindi ndirimbo zigomba kujya hanze mbere y’uko igitaramo cyo kumurika album nyirizina kiba. Izakurikiraho ni ’Intashyo’ yitiriye album.

Avuga aho imyiteguro igeze, Mbonyi yatangarije Rwandamagazine.com ko ubu bigeze ku kigero cyo hejuru ndetse ko byose biri kugenda neza.

Kuri ubu hasohotse ibiciro by’uko kwinjira muri icyo gitaramo bizaba biteye. Ahasanzwe kwinjira bizaba ari 5000FRW. Mu myanya y’icyubahiro bizaba ari 15.000 ku muntu uzagurira itike ku muryango cyangwa se 10.000FRW ku muntu uzagura itike hakiri kare. Umuntu ushaka kugura itike yo mu myanya y’icyubahiro hakiri kare, ahamagara kuri 0788880842.

Mu kumurika album ’Intashyo’, Mbonyi azafatanya na Uwimana Aime, Dudu na Patient Bizimana.

Aime Uwimana yatangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane.Indirimbo yanditse zageze hanze zigera hafi ku 100 ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio ndetse n’izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 100.

Ninjiye ahera, Turirimbire Uwiteka, Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi(Thank You), Urwibutso, Umurima w’amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d’amour ,Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi nyinshi ni zimwe mu ndirimbo za Aime Uwimana zakunzwe n’abatari bake.

Niyukuri T. Dudu ni umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cy’u Burundi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Akunda kuza gutaramira mu Rwanda aho afite abantu benshi bakunda indirimbo yaririmbiye Imana.

Patient Bizimana uheruka gushyira hanze album ya 3 yise ’Ibihe’, yamenyakanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo nka ’Menye neza’, ’Ubwo buntu’, ’Amagambo yanjye’, n’izindi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • sando wa Yesu

    wow bizaza aribyiza cyaneee turahabaye

    bizaba ari Umugisha kubana na Israel, dudu ,aime na patient

    - 21/11/2017 - 10:42
Tanga Igitekerezo