The voice yo muri Tanzania yageze mu Rwanda kwifatanya na Friends of Jesus izizihiza imyaka 20

Photo: The Voice ubwo bari bamaze kwakirwa mu kiganiro cya ’Gospel’ gica kuri Magic FM gikorwa na Nicodem Nzahoyankuye (ubari hagati)

The voice, itsinda ry’abasore bakomoka muri Tanzaniya baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakoresheje amajwi gusa bageze mu Rwanda aho biteguye gufatanya na Korali Friends Of Jesus mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 iyi korali imaze ikora umurimo wo kuririmba no kubwiriza ubutumwa bw’Imana.

The voice igizwe n’abasore 5 ryageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 , bakirwa na bagenzi babo bo mur Friends Of Jesus ari nabo babatumiye ngo baze kwifatanya mu gitaramo cyo gushima Imana.

The Voice batangaje ko bishimiye kuba mu Rwanda kandi bakaba biteguye gufatanya n’abanyarwanda mu guhimbaza no kuramya Imana .

Uhagarariye iri tsinda yagize ati " Twishimiye kuza mu Rwanda, kandi twizeye ko abazaza mu gitaramo tuzakorana na Friends Of Jesus tuzafatanyiriza hamwe mu guhimbaza Imana kandi bagataha bishimye cyane.”

The voice si ubwa mbere baje mu Rwanda. Bamaze kuhaza inshuro zisaga eshanu ndetse bakaba bari baherutse kwitabira AFLEWO 2015, igitaramo ngarukamwaka gihuza abaramyi batandukanye bo mu Rwanda.

Aba basore kandi mu mwaka wa 2012 bakaba barakoze ibitaramo bizenguruka Ubwongereza mu gihe gisaga ibyumweru bitatu . Ni ibitaramo bikaba byaragiye byitabirwa n`abantu benshi cyane.

The voice hamwe na korali yo muri Kenya yitwa For Him, Ambassadors of Christ yo mu Rwanda, Elevate na Korali Urugero rwo ku Gisenyi, bazifatanya na Friends of Jesus mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2017 muri Kigali Convention Centre aho bazaba bashima Imana ndetse banizihiza isabukuru y`imyaka 20 bamaze batangiye umurimo wo kuramya Imana. Ni mu gitaramo bie ‘Through it all’.

The Voice bafite umwihariko wo kuririmba bakoresheje amajwi yabo gusa

Kwinjira mu gitaramo Friends of Jesus izaba yizihizamo imyaka 20 bizaba ari 10.000 FRW ku muntu mukuru, abana bari hagati y’ imyaka 5 n’imyaka 10 bazishyurirwa n’ababyeyi babo 5000 FRW naho abana bari munsi y’imyaka 5 ntabwo bazishyura.

Korali Friends of Jesus ibarizwa mu itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa Karindwi riherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ku rusengero rw’abakoresha ururimi rw’icyongereza (English church). Yashinzwe mu mwaka wa 1997.

Korali Friends of Jesus ifite albums 7 ziriho indirimbo zisaga 70. Album nshya baheruka kuyishyira hanze muri Gicurasi 2013 mu gitaramo bakoreye muri Serena Hotel i Kigali.

Inkuru bijyanye:

Korali Friends of Jesus igiye kwizihiza imyaka 20 mu gitaramo gikomeye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo