Serge Iyamuremye, Mbonyi na Adrien batangirije Rwandan Praise i Maputo - AMAFOTO

Ku cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017 nibwo i Maputo muri Mozambique habereye igitaramo cyahuje abahanzi nyarwanda Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi na Adrien Misigaro cyiswe ‘Rwandan Praise’ yatangijwe ku gitekerezo cya Serge Iyamuremye kuri ubu uba muri Mozambique.

Iki gitaramo cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyabereye i Maputo mu gace ka Setu Sencu cyitabirwa n’abanyarwanda baba muri Mozambique ndetse na bamwe mu banya Mozambique nkuko byemezwa na Serge Iyamuremye wateguye iki gitaramo.

Serge Iyamuremye yatangarije Rwandamagazine.com ko Rwandan Praise ari iyerekwa ryagutse yagize akaba ngo ateganya kujya ayikora mu bihe bitandukanye muri Mozambique ndetse no mu Rwanda, agatumira abahanzi banyuranye.

Ku nshuro ya mbere yatumiye Israel Mbonyi ndetse na Adrie Misigaro. Iyo avuga ku mpamvu aribo yahereyeho, Serge agira ati " Mbonyi na Adrien nabahisemo kuko mbaziho umutima udasanzwe wo kuramya Imana . Ikindi ni inshuti cyane, twese turi nk’abavandimwe bitavuze ko n’abandi bahanzi tutari inshuti gusa ni ibintu numva byazajya biba buri mwaka. Hari n’abandi namaze gutekereza twazakorana umwaka utaha.”

Bishimiye uko igitaramo cyagenze

Aba bahanzi uko ari 3 baririmbye indirimbo bose bamenyekaniyeho uretse Serge Iyamuremye wongeyeho indirimbo nshya zizaba ziri kuri album nshya ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Abajijwe uko yabonye igitaramo cya mbere cya Rwandan Praise cyagenze, Serge Iyamuremye yavuze ko yishimiye ko cyagenze neza kurusha uko yabiteganyaga, ndetse bikaba akarusho kubona abanya Mozambique nabo baraje kwifatanya nabo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati " Ni ukuri njye ndashima Imana. Nibwo bwa mbere igikorwa nkiki cyari kibaye hano, giteguwe n’Abanyarwanda. Ni iby’agaciro kubona rero abantu barabyitabiriye cyane , mu buryo buhebuje, haba Abanyarwanda ndetse by’umwihariko n’abanya Mozambique…byari bishimishije…”

Yunzemo ati " Ikidasanzwe ni uko twese twakoreye hamwe nk’abavandimwe cyane ko iyi concert twari twayise ’One Spirit live concert’…

Aganira na Rwandamagazine.com, Israel Mbonyi we yavuze ko yatunguwe cyane no gusanga indirimbo ze bazizi cyane kugeza kuzo aheruka gushyira hanze zizaba ziri kuri album nshya.

Ati “ Concert yaritabiriwe cyane pe. Natunguwe cyane no gusanga indirimbo zanjye zose bazizi…baraziririmbye , ndumirwa. Naririmbye indirimbo zose ziri kuri album ya mbere noneho ndangije ntungurwa no kumva bansaba cyane nijwi rirenga ngo ‘Sinzibagirwa’, Amarembo y’ijuru …ni uko nazo ndaziririmba, ntayandi mahitamo nari mfite…

Adrien Misigaro na we yunze mu rya Mbonyi avuga ko yatunguwe no gusanga indirimbo zabo zose bazizi.

Ati " Concert yari irimo umwuka w’Imana. Twatunguwe rwose no gusanga indirimbo zose bazizi...byari byiza cyane..."

Serge Iyamuremye wateguye iki gitaramo yatangarije Rwandamagazine.com ko muri byinshi yishimiye harimo ko yanungutse ’Connections’ nyinshi mu bigendanye na muzika. Yongeyeho ko igitaramo nk’iki ateganya kugikorera mu Rwanda ariko akaba ataramenya neza amatariki nyayo kizaberaho.

Adrien Misigaro usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabiriye iki gitaramo nyuma y’icyo yakoreye mu Rwanda tariki 23 Nyakanga 2017 , agifatanya na Israel Mbonyi ndetse na Patient Bizimana. Kuri ubu bikaba biteganyijwe ko aribwo ahita asubira muri Amerika nyuma yo gufasha Serge Iyamuremye gutangiza Rwandan Praise.

Israel Mbonyi na we agomba guhita agaruka mu Rwanda agakomeza imyiteguro y’imurikwa rya Album ya 2 yise ’Intashyo’ azamurika tariki 10 Ukuboza 2017.

Serge Iyamuremye yaririmbye indirimbo ze zose zamenyekanye ndetse n’inshya zizaba ziri kuri album nshya

Israel Mbonyi yaririmbaga anacuranga nkuko asanzwe abigenza muri concerts yitabira

Ni igitaramo cyitabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanya Mozambique

Adrien Misigaro muri ’Rwandan Praise I’

Bose bakoreye hamwe, bafatanya n’abitabiriye igitaramo kuramya no guhimbaza Imana

Adrien Misigaro yageze ubwo ashayaya

Mbonyi yatunguwe n’uko yasanze indirimbo ze zose bazizi, bakaziririmba badategwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • lydia Irakoze

    Andika ubutumwa
    Ndashima Imana ko iri kuzamura gospel music mu gihugu cyacu cy’Urwanda Imana ihabwe icyubahiro pe,ikindi Imana ishimwe kubwa Serge Imana ikomeze imwagure muri byose

    - 2/08/2017 - 12:04
  • Liliane nana

    Ebana twarabakunze cyane bazagaruka nabantu babagabo bazi kuririmba rwose .
    Adrien oyeeee oyeee oyee

    - 2/08/2017 - 14:58
  • Ingabire Tüfah

    Rwose byagenze neza Cyane kandi rwose bazagaruke turabakunda Cyane ,I love you Adrien

    - 6/10/2017 - 14:44
  • Ingabire Tüfah

    Rwose byagenze neza Cyane kandi rwose bazagaruke turabakunda Cyane ,I love you Adrien

    - 6/10/2017 - 14:46
  • Jobert Claude Bizimana

    Uwiteka Ahezagr Abo Bahanzi Mbonyi Na Adriel

    - 18/11/2017 - 02:13
Tanga Igitekerezo