Nyuma y’ukwezi barushinze, Diane n’umugabo we bafashije ’Zebedayo Family’ kumurika album - AMAFOTO

Nyuma y’uko bamaze ukwezi barushinze, Nyirashimwe Diane Wamenyekanye cyane mu itsinda rya True promises ndetse na Healing worship Team yafatanyije n’umugabo we mu gufasha korali y’umuryango we [Zebedayo Family ] kumurika album ya 2.

Zebedayo Family ni korali igizwe n’abavandimwe 6 bavukana. Bose ni bene Zebedayo , se ubabyara witabye Imana muri 2003. Iyi korali y’abavandimwe yashinzwe muri 2012. Indirimbo za Zebedayo Family zamenyakanye harimo Niseguye umukiza, Uzuza amasezerano, Halleluia, Simba mutima wanjye na Zana impano.

Abazwi cyane bayirimo ni Diane wamenyekanye cyane muri True promises ndetse na Healing worship Team na musaza we Ndayishimiye Tresor uririmba muri True Promises ndetse akaba ari na we wayitangije. Nubwo baririmba muri korali zindi ariko bagira igihe bakifatanya n’abavandimwe babo nabo baba muyandi makorali bagakora indirimbo zinyuranye ndetse kuri iki cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017 bamurikaga album yabo ya 2 bise ‘Igicaniro cyaka kuramya’. Ni igitaramo cyabereye kuri Foursquare Gospel Church ku Kimironko.

Tariki 30 Nzeli 2017 nibwo Nyirashimwe Diane yasezeranye imbere y’Imana na Eric Mpore mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church Kimironko. Tariki 29 Ukwakira 2017 nibwo bari basezeranye imbere y’amategeko.

Mu gitaramo cya Zebedayo Family aba bombi nabo bifatanyije n’abandi ndetse na Eric Mpore yafashije korali y’umuryango w’umugore we kumurika album ya 2. Hari ku itariki barushingiyeho kuko aribwo iminsi 30 yari yuzuye neza barushinze.

Undi uri muri iyi korali ni Uwera Bonheur , umugore wa Tresor barushinze tariki 23 Ukuboza 2016. Nyuma yo kuba umwe mu muryango, na we aririmba muri Zebedayo Family.

Mu ijambo rye Tresor yatangaje ko Zebedayo Family bayishinze mu rwego rwo gutera ikirenge mu cya se ubabyara kuko na we yakoraga umurimo w’Imana abinyujije mu kuyiririmbira. Tresor yavuze ko batari kureka ngo umurimo se ubabyara yakoreraga Imana ngo uzimangatane. Yashimiye ababafasha bose kugira ngo bakomeze gukora umurimo w’Imana harimo n’itangazamakuru rimenyekanisha ibihangano bakora.

Ubwo yahabwaga ijambo muri iki gitaramo, ‘Maman’ wabo basigaranye, yashimiye abana be uburyo bakora umurimo w’Imana ndetse abashimira n’abantu baba hafi mu murimo bakora haba muri korali y’umuryango ndetse no mu zindi korali babarizwamo.

Uwari uyoboye gahunda muri iki gitaramo

Umuryango wose ni abaririmbyi bose

Diane yitabiriye iki gitaramo nyuma y’ukwezi gushize ashinze urugo

Umugabo wa Diane na we yiyongereye muri iyi korali

Ndayishimiye Tresor uririmba muri True Promises ndetse akaba ari na we wayitangije

Richard wegukanye umwanya wa 3 muri Urugero Music Talent na we ni umwe mu bagize umuryango wa Zebedayo Family

Ni umuryango w’abaririmbyi gusa

Baririmbye indirimbo zose ziri kuri album yabo ya 2...Uwera Bonheur(wa kabiri uturutse i bumoso), umugore wa Tresor na we aririmba muri Zebedayo Family

Aline Gahongayire ni umwe mubari bitabiriye iki gitaramo

Bishop Masengo (uzamuye ikiganza) ni umwe mubafashijwe cyane muri iki gitaramo

Bahimbaje Imana biratinda

Babyinira Imana

Bishop Dr Masengo Fidel, umuyobozi wa Four Square niwe wabwirije ijambo ry’Imana

Tresor avuga amavu n’amavuko ya korali ya bene Zebedayo...yanashimiye ababafashije bose

’Maman’ wabo yabashimiye umuhate bagira mu gukorera Imana ndetse ashimira n’abantu bose babafasha muri uyu murimo

Bishop Masengo asengera abagize Zebedayo Family

Photo:Henry Joel/ Urugero Films

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Tumusifu Vedaste

    Ndabakunda ,Ni umuryango mwiza wikitegerezo ,Imana ibakomeze.

    - 2/11/2017 - 04:04
Tanga Igitekerezo