Nyuma y’uko ‘N’uwambere’ ikunzwe n’Abanyakenya, Beauty for Ashes bamaze kuyisubiramo – VIDEO

Kavutse na bagenzi be ubwo bacurangaga ’N’uwambere’ muri ‘Churchill show’

Kuri ubu itsinda rya Beauty for Ashes ryamaze gusubiramo indirimbo ‘N’uwambere’ baririmbiye mu kiganiro ‘Churchill show’, igakundwa n’abatari bake.

Mu kwezi k’Ugushyingo 205 nibwo itsinda rya Beauty for Ashes ryakoreye muri Kenya ibitaramo bise ‘nairobi tour’, mu kubisoza batumirwa muri ‘Churchill show’, gikurikirwa cyane n’Abanyakenya ndetse kikaba kimwe mu bikunda gutumirwamo Perezida wa Kenya. ‘N’uwambere ‘ niyo ndirimbo icyo gihe baririmbye ndetse yishimirwa n’abari bateraniye muri iki kiganiro.

Abari bitabiriye ‘Churchill show’ ubwo Beauty for Ashes yatumirwaga muri iki kiganiro gica kuri Televiziyo ya NTV kigakurikirwa n’abasaga miliyoni 40 muri Kenya no hanze yayo

Nubwo atari indirimbo yabo bwite, Kavutse Olivier ukuriye iri tsinda yatangarije Rwandamagazine.com ko igitekerezo cyo gusubiramo ‘N’uwambere’, bakanayikorera amashusho, ngo cyaturutse kukuba barayiririmbye Abanyakenya bakayishimira cyane, nyuma y’uko babasobanuriye icyo iyi ndirimbo isobanuye.

Ati “ Batubajije icyo indirimbo mu by’ukuri isobanura, tubabwira ko isobanura ko Yesu ari uwa mbere. Twarayiririmbye barayikunda cyane, tuhava twiyemeje kuzayisubiramo , tukanayikorera amashusho…nubwo byahuriranye n’izindi gahunda nyinshi twagombaga gukora ndetse n’ibindi bikorwa ariko twishimiye ko iherezo irangiye kandi n’abamaze kuyibona , bayikunze.”

‘N’ uwambere ‘ ni indirimbo yakunze gukoreshwa cyane mu nsengero zitandukanye, mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana. Kavutse Olivier yavuze ko batazi nyirayo bityo ko ariyo mpamvu bajya kuyisubiramo batagize uwo babisabira uburenganzira.

Iyi ndirimbo izaba ikubiye kuri album ’Renaissance ‘ iri tsinda rizamurika mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ije ikurikira indirimbo bise ‘Yesu ni sawa’ nayo baheruka gushyira hanze mu minsi ishize.

Itsinda rya Beauty for Ashes ryamenyekanye ubwo ryaririmbaga indirimbo ’Suprise(siriprize), ’Yesu niwe super star’, ’Turashima’ n’izindi zitandukanye. Ni itsinda rizwiho gucuranga umuziki wa Rock ugezweho rihimbaza Imana ariko kuri ubu bakaba bari kwibanda no kuvangamo injyana nyafurika mu ndirimbo zizasohoka kuri ‘Album’ yabo nshya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo