Muco Adonis waririmbye ’Nzogera kuco yavuze’ agiye gukorera igitaramo i Kigali

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 nibwo Muco Adonis waririmbye "Nzogera kuco yavuze" azakora igitaramo kigamije kumurikira ibihangano bye abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muco avuga ko yizeye ko abazitabira igitaramo cye bazasubizwamo ibyiringiro.

Muco Adonis yayoboraga itsinda ryakunzwe cyane rizwi nka "One Nation" ryamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa "Imana si umuntu" ariko benshi bayizi nka Nzogera kuco yavuze. Iryo ritsinda ryakoreraga mu igihugu cy’u Burundi nyuma kubera intambara yaberaga i Burundi ,baje gutatana kongera gukorera hamwe biragorana. Muco we yaje gukomeza gukora muzika mu Rwanda. Kuri ubu akaba amaze iminsi yitegura igitaramo cyiwe cya mbere azakorera mu Rwanda yise "Made in Heaven".

Iki gitaramo kigamije kumurikira abakunzi b’ibihangano byiwe album yiwe ya mbere akoze nk’umuhanzi atari mu itsinda. Iyo album yayise "Urwibutso" ikazaba irimo indirimbo 12 . Zimwe murizo harimo iyo yise "Imbaraga" ndetse na Ndategereje. Kuri uwo munsi kandi azataramana azagaruka ku indirimbo zakunzwe yagiye ayobora zirimo nka "Nzogera kuco yavuze","Umurwa w’Abera" n’izindi zo Mu itsinda rya One nation. Bamwe mubo baribafatanyije muriryo tsinda ntagihindutse bashobora kuzahaboneka mu rwego rwo kumushyigikira.

Iki gitaramo cyatumiwemo itsinda rya Kingdom of God ministry , Dominic Nic Ashimwe ndetse n’itsinda rizwi cyane i Burundi mu njyana ya acappella ryitwa The Best Friends of God.

Kwinjira muri iki gitaramo hari imyanya izishyurwa 10.000 FRWB umuntu agahabwa na CD , indi myanya yishyurwe 5.000 FRW na CD ndetse na 3.000 FRW ku myanya isigaye. Iki gitaramo kizabera mu cyumba cy’imyidagaduro cya Serena Hotel kuri iki cyumweru cy’itariki ya 26/11/2017 guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Muco Adonis

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ishimwe joy

    Kbs turahabaye #muco courage

    - 24/11/2017 - 01:26
Tanga Igitekerezo