Mu mpera z’icyumweru twashoje nibwo Manzi Nelson , umuririmbyi wo muri Ambassadors of Christ choir yarushinze na Irakiza Eunice nyuma y’imyaka 4 bari bamaze bakundana.
Nelson Manzi ni umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bayo.
Ku wa Kane tariki 12 Ukwakira 2017 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.
Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 nibwo Manzi yasabye anakwa Irakiza Eunice. Ku masaha y’umugoroba nibwo habaye umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, ubera mu rusengero rwa Kigali English church SDA Kibagabaga, kwiyakira (Reception) bibera kuri Green Hills Academy Hall. Abitabiriye ubu bukwe bose batashye banyuzwe n’uko ibirori byagenze.
Kuwa 4 bari babanje gusezerana imbere y’amategeko
Abageni mu byicaro byabo
Amaze kumwambika impeta mu muhango wo gusaba no gukwa
Banyuzagamo bakaganira
Abageni n’ababambariye
Abakobwa bambariye Irakiza Eunice
Akura agatimba ku mugeni
Ni uku bazajya bateteshanya
Ikanzu umugeni yari yambaye
Iri niryo kote Manzi yari yambaye
Byari ibyishimo bidasanzwe ku munsi w’ubukwe bwabo
Bari banezerewe cyane
Photo:Benjamin
Régine Nyamusaba
Mbega ubukwe bwiza? Muzahore mukundana iteka ryose.
Mukazana Bella Alice
Nukuri nibyiza Manzi kwifurije ishya nihirwe Hamwe n, umufasha wawe
######
muryohesha naho twebwe duheze mubugaragu
Joel
Mana wee baraberanye Cyane pee
benithe
ariko mana mbega byiza congz mbabajwe na sister wawe disi uramusize nukuntu wari waramutetesheje ampucuri basi muzaryoherwe kd uzakomeze umukundekayites your lovely sis
Cassien
Andika ubutumwa mumez mez muraberany
Flora
wooow ndabakunda cyane kandi congz Imana ishimwe ko isohoje isezerano ryayo.