Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa Nyirashimwe Diane Wamenyekanye cyane mu itsinda rya True promises na Healing worship, maze atungura umugabo we Mpore Eric amutura indirimbo yo gushimira Imana ibyiza yabakoreye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017 nibwo Nyirashimwe Diane yasezeranye imbere y’amategeko na Eric Mpore. Aba bombi basezeraniye ku Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.
Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Kicukiro ahitwa Nova Passada naho gusezerana imbere y’Imana bikazaba ku munsi w’ejo kuri 30 Nzeli 2017 mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church Kimironko.
Kamwe mu dushya karanze umuhango wo gusaba no gukwa ni uko Diane yaririmbiye umugabo we, amutura indirimbo yo gushima Imana, biryohera cyane abari bitabiriye uyu muhango.
True Promises na Healing Diane aririmbamo nabo baririmbye muri uyu muhango bashimira Imana yubakiye Diane, ikamuha Eric Mpore ho umugabo.
Diane ni umwe mu baririmbyi b’inkingi za mwamba za True promises (yamenyakanye cyane mu ndirimbo Mana Urera) ndetse na Healing worship Team. Eric Mpore bagiye kubana asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bamenyanye muri 2015, bemeranya kubana muri uyu mwaka wa 2017.
Byari ibirori biryoheye ijisho
True Promises yaririmbye ishimira Imana kubwa Diane
Muri ubu buryo nibwo babyiniragamo Imana
Diane na we yatunguye umugabo we, amutura indirimbo yo gushimira Imana ibitangaza yabakoreye n’uburyo yabanye nabo
Photo:Joel/Urugero Films
Inkuru bijyanye:
Diane wo muri True Promises yasezeranye imbere y’amategeko - AMAFOTO
######
This is very god
######
Am proud of u Uwiteka abajyimbere