Mbonyi yatashye inzu yubakiye utishoboye anamugabira inka - AMAFOTO

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatashye ku mugaragaro inzu yubakiye utishoboye anamugabira inka, haboneka n’abandi bafasha uwo muryango harimo abemeye kurihira amashuri abana babo .

Ni igikorwa ryabaye kuri iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018. Umuryango Israel Mbonyi yubakiye inzu ni uwa Mucyo Eustache uherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Mbonyi yagiye gutaha iyo nzu ari kumwe n’abagize Umuryango Israel Mbonyi Foundation ari nayo anyuzamo ibikorwa bye binyuranye. Gusana iyo nzu no gushyiramo ibikoresho by’ibanze byatwaye asaga miliyoni 5 FRW.

Mbonyi kandi yari aherekejwe n’abandi bantu bifuje gufasha uwo muryango. Israel Mbonyi yagabiye umuryango wa Mucyo Eustache, maze abari bamuherekeje bawugenera impano zinyuranye baniyemeza kuwufasha mu bikorwa binyuranye. Umwe muribo yemeye kurihirira abana ba Mucyo Eustache umwaka wose, undi yemera kumurihira amashanyarazi azacana umwaka wose, abandi nabo bawugenera ibikoresho bitandukanye.

Ubwo yamurikaga album nshya nibwo Israel Mbonyi yatangije igikorwa cyo kubakira umuryango utishoboye wa Mucyo Eustache . Tariki ya 6 Mutarama 2018 nibwo Mbonyi na bamwe mu bagize Umuryango Israel Mbonyi Foundation bagiye gutangira imirimo yo gusana iyo nzu.

Mbonyi yatangarije Rwandamagazine.com ko ashimira byimazeyo buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa.

Ati " Twabitangiye mbere gato y’igitaramo cyo kumurika Album. Muri concert, abantu baritanze, tubasha gusana inzu no kubona ibikoresho by’ibanze byo mu nzu.

Ubwo twatangazaga ko tugiye kuyitaha, abandi bantu biyemeje kugira ibindi bakorera uyu muryango kandi byagenze neza cyane. Nishimye cyane ukuntu abantu bafite umutima mwiza wo gufashanya. Nshimiye buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa."

Nyuma yo kubakira Eustache, Israel Mbonyi na Fondation ye bazahita bakomeza ibindi bikorwa by’urukundo birimo gusangira n’abana bo ku muhanda, kwishyurira amafaranga y’ishuri abana batishoboye, gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage bo mu bice by’icyaro kugira isuku n’ibindi.

Inzu yatashywe

Iki ni igikoni cyayo

Mbonyi n’abamuherekeje bicaye mu nzu ya Mucyo Eustache

Umuryango wa Eustache bawugeneye nibindi bikoresho binyuranye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Rirahamye david

    Warakoze unanswered ikomeze kukwagurira amarembo

    - 27/02/2018 - 07:31
Tanga Igitekerezo