Ububiligi:Patient Bizimana yakoze igitaramo arishimirwa cyane -AMAFOTO

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukwakira 2017 Patient Bizimana yakoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi arishimirwa cyane.

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 5 Ukwakira 2017 nibwo Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yerekeje mu Bubiligi aho yagiye gukorera ibitaramo ndetse akazakorera n’ibindi binyuranye mu bindi bihugu by’i Burayi.

Iki gitaramo cyateguwe na Eglise Assemblée des Rachetés na Korali Sion cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles kuri Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles, Patient Bizimana yagihuriyemo na Gaby Kamanzi na we umaze igihe akorera ibitaramo bikomeye muri iki gihugu n’abandi bahanzi barimo Basirwa Mirelle na Nzinga Massamba.

Patient Bizimana yaririmbye indirimbo zose ze yamenyekaniyeho harimo nka ’Menye neza’ , ’Ubwo buntu’, ’Amagambo yanjye’, ’Iyo neza’ n’izindi.

Uretse Ububiligi, biteganyijwe ko Patient Bizimana azakorera ibindi bitaramo mu bindi bihugu birimo Suède, Finlande, u Bufaransa n’ibindi.

Abitabiriye igitaramo bishimiye gufatanya na Patient Bizimana guhimbaza Imana

Gaby Kamanzi na we yaririmbye muri iki gitaramo

Babyinira Imana

Bishimiye igitaramo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo