Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo yo gukomeza imitima y’ abacitse intege

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi akomeje gushyira hanze indirimbo nshya zizaba zikubiye kuri ‘Album’ nshya ko azamurika mu mpera z’uyu mwaka tariki 10 Ukuboza 2017.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeli 2017 nibwo Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘ Hari ubuzima’. Ni imwe mu zizaba zikubiye kuri Album nshya ‘Intashyo’. Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi yashyize hanze mu mezi ashize: ‘Sinzibagirwa’ na ‘ Ku marembo y’ijuru’.

Aganira na Rwandamagazine.com, Israel Mbonyi yavuze ko iyi ndirimbo mu rwego rwo gukomeza imitima y’abacitse intege, abarangira ahari ubuzima ko ari muri Yesu.

Ati " Ni indirimbo yo gukomeza imitima y’abantu. Mba mvugamo ko muri Yesu harimo ubuzima. Ni ukubabwira ko nyuma y’ubuzima hari ubundi buzima. Ni iyo gukomeza imitima y’abanyarwanda ndetse n’abandi bumva ikinyarwanda, kubakomereza muri ubu buzima bwa Gikristu. Nasanze abantu bakeneye ubu butumwa bwo gukomezanya imitima."

Album ya 2 ya Mbonyi izaza ikurikira ‘Number one’ yakunzwe n’abatari bake kuko buri ndirimbo iyiriho yagiye ukundwa byihariye. Ni album yari ikubiyeho indirimbo nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi .

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo