Israel: Gitwaza yashimye urubyiruko rwitangira igihugu cyabo bakiri bato

Apôtre Dr Paul Gitwaza, umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi uri mu rugendo rwise urwa gihanuzi [Authentic Prophetic tours ] mu gihugu cya Israel, yatangaje ko yishimira uburyo urubyiruko rwo muri icyo gihugu ruharanira kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo bakiri bato.

Urwo rugendo Gitwaza arukorera muri Israel buri mwaka akajyana n’abakristu babyifuza.

Nzabakira Floribert , umuvugizi wa Zion Temple yatangarije Rwandamagazine.com ko urwo rugendo rufasha abakristo kujya gusuura uduce tuvugwa muri Bibiliya, bakaturebesha amaso, ndetse n’ibindi binyuranye basoma muri Bibiliya ariko batarabona imbonankubone.

Floribert kandi atangaza ko kujya muri Israel ari bumwe mu buryo bwo kubona umugisha.

Ati " Ni urugendo ruba rugamije ibintu 3: Abakristu baba basanzwe basoma bibiliya bagasoma uduce tunyuranye ariko ntibamenye aho utwo duce duherereye…. Bajyayo bakahareba mu buryo bugaragara, niba twavugaga ibitereko by’amatabaza bakabireba….

Bibiliya kandi iravuga uzahesha umugisha Israel nawe azawuhabwa, uzayivuma nawe azavunwa…ni urwego rwo guhesha Israel umugisha no kugira ngo natwe ubwacu umugisha utuzeho…Hariya hantu ni ah’igiciro mu buzima bw’abakristu kuko Kristu ubwe yahindutse umwana w’umuntu arahagendagenda, ahakorera ibidasanzwe…ni urundi rwego rw’ubukerarugendo rw’umukristu."

Floribert akomeza avuga ko abakristu bose babishaka bitabira urwo rugendo rumara iminsi 10. Kubatizwa mu mazi menshi ku batarabatizwa, kuvugurura amasezerano y’ishyingirwa ni bimwe mu bikorwa binyuranye bikorwa n’abakristu baba baritabiriye urwo rugendo.

Gitwaza yanyuzwe n’urubyiruko rwa Israel

Apôtre Dr Paul Gitwaza uri muri Israel yatangaje ko ari umugisha kuri we kubwo gukorera urugendo rwa Gikristo muri Israel ndetse no kubona urubyiruko rwaho rukunda igihugu rukanacyitangira.

Ni mubutumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook. Yagize ati " Ni umugisha kuri jyewe buri gihe iyo ndi mu rugendo rwa Gihanuzi mu gihugu cya Israel kubona urubyiruko rukunda igihugu cyarwo rukacyitangira. Imana ishimwe kubw’aba bana bato barinda ubusugire bw’igihugu cyabo.

Israel ni igihugu gifite amateka akomeye ariko cyane cyane kuri twe bizera Imana, ni igihugu dusura, tukagendera ku butaka bwandikiweho kandi bukanasohorezwaho ibyanditswe byera."

Urugendo nk’uru Gitwaza yaherukaga kurukora muri Nzeli umwaka ushize wa 2016. Urw’uyu mwaka rwatangiye tariki 10 Ugushyingo 2017. Abari muri urwo rugendo bamaze iminsi mu Mujyi wa Eilat, kuri ubu baka baramae kwerekeza i Yeruzalemu.

Abakristu bajyanye na Apôtre Dr Paul Gitwaza

Apôtre Dr Paul Gitwaza niwe uba ubayoboye muri uru rugendo

Gitwaza avuga ko anezezwa n’urugendo ajya agirira muri Israel

Bagira igihe kinini cyo gusenga

Ni urugendo rushimisha abarwitabira, bamwe bakahabatirizwa

Basuura uduce tunyuranye, bakahakorera ibikorwa binyuranye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo