Indirimbo nshya ya Tonzi ngo ni irangira abantu ahari umutuzo wuzuye - VIDEO

Umuhanzikazi mu ndirimbo zahimbiwe Imana, Uwitonze Clementine uzwi cyane ku izina rya Tonzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Aho’ yahimbye agamije kurangira abantu ahari umutuzo wuzuye.

Ni indirimbo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2017. Tonzi yabwiye Rwandamagazine.com ko ‘Aho’ yayikoze nyuma yo kubona isi iri kwihuta ariko akabona abantu babuze umutuzo ndetse n’amahoro .

Ati " Ni indirimbo Imana yampaye nyuma yo kubona uburyo isi iri kwihuta ariko ukabona abantu badafite amahoro , umutuzo n’ ibyishimo.”

" Mba mbarangira abantu aho bakura umunezero, amahoro , ibyishimo gukomera,…aho ntahandi ni mu ijambo ry’Imana, ni mu Mana…Niho honyine uturiza ukabona icyerekezo…iyo uri mu Mana nibwo ubona ko aho wakura icyerekezo no gutuza honyine ari mu Mana…”

Yunzemo ati " Nayikoze numva mpuye n’Imana…nashakakishaga ahantu hatanga ubuzima bwuzuye…ntahandi atari mu Mana…Nubwo waba ufite amafaranga menshi, ubutunzi bungana iki, muri Nyagasani niho honyine uturiza, ukumva ufite amahoro yo mu mutima…abantu bose ndabifuriza kuba mu Mana kandi nkanashimira abantu bose badusengera umunsi ku wundi ngo dukomeze iyi mpano yo kuvuga ubutumwa.”

Tonzi yongeyeho ko iyi ndirimbo ari imwe muzizagaragara kuri album nshyashya azamurika muri uyu mwaka. Mu minsi iri imbere ngo nibwo azakora Pre-Launch agaragaze ibikorwa amaze gukora n’ibyo ateganya mu minsi iri imbere.

Kuva mu bwana bwe nibwo Tonzi yatangiye kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana. Impano yaje kwaguka ajya mu makorali atandukanye, mu mwaka wa 2004 atangira umuziki ku giti cye.

Ni we watangije kandi itsinda ry’abahanzikazi bishyize hamwe rya ’All In One Gospel Ladies’ ribarizwamoa abahanzikazi 11 bishyize hamwe ngo bakomeze gufashanya gukomera mu buhanzi bwabo , kurushaho kubuteza imbere no kubuhesha agaciro kurushaho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo