Dominic Ashimwe yakorewe ‘Surprise’ mu gitaramo cya Israel Mbonyi – AMAFOTO

Mu imurikwa rya Album ya 2 ya Israel Mbonyi yise ‘Intashyo’, umuhanzi na we uririmba indirimbo zahimbiwe Imana, Domonic Ashimwe yakorewe ‘Surprise’ y’isabukuru y’amavuko n’abahanzi bagenzi be.

Hari mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017. Ni igitaramo cyabereye mu ihema ryo muri Camp Kigali. Abasaga ibihumbi 2 nibo bari bacyitairiye.

Ubwo Israel Mbonyi yajyaga gusoza igitaramo, yasabye abahanzi bamufashije muri iki gitaramo : Dudu, Patient Bizimana na Aime Uwimana ko bazamuka kuri Stage bagafatanya indirimbo 2 zanyuma. Mu gihe bari bakimusanga kuri Stage, yanavuze ko mu gitaramo harimo Dominic , na we amusaba kuzamuka bagafatanya.

Mu gihe Dominic Ashimwe yasamukaga, Israel Mbonyi yaririmbaga indirimbo ya Dominic yise ‘Ashimwe’. Nyuma Dudu, Patient, Aime na Mbonyi babaye nkabakora akanama mbere y’uko Dominic agera kuri Stage. Akihagera bakiramukanya, Mbonyi yahise avuga ko ari umunsi w’amavuko wa Dominic bityo batangira kumuririmbira indirimbo imwifuriza isabukuru y’amavuko.

Nyuma y’igitaramo Dominic Ashimwe yatangarije Rwandamagazine.com ko yishimiye urukundo yeretswe na bagenzi be ndetse n’abantu muri rusange bari mu gitaramo.

Yagize ati " Ni umugisha kuri njyewe kwerekwa urukundo nka ruriya ku baririmbyi bagenzi banjye n’abitabiriye igitaramo muri rusange uburyo bandirimbiye bishimye banyifuriza isabukuru nziza. Ndabashimira , Imana ibahe umugisha."

Dominic Ashimwe yamenyekanye cyane mu ruhando rw’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana kuva mu myaka ya 2009 mu zakanyijijeho zirimo ‘Ari kumwe natwe’, ‘Nemerewe kwinjira’, ‘Uwiteka ashimwe’, ‘Imana ntihinduka’, ‘Azanyibuka’ n’izindi. Kugeza ubu amaze gushyira hanze albums 2 ebyiri ’Ari kumwe natwe’ yasohotse muri Werurwe 2010 na ‘Umubavu’ yo muri 2013.

Dominic Ashimwe ahimbaza Imana ubwo igitaramo cyari kikiri kuba...yari ataramenya ko ari bukorerwe ’Surprise’...umuri iruhande ni Muyoboke Alex n’umwana we

Mbonyi abwira abari mu gitaramo ko ari umunsi w’amavuko wa Dominic

Yatunguwe...yifata ku munwa

Bamutunguye bamwifuriza isabukuru nziza...barikirizanya baramuririmbira

Yabashimiye kubwo kumuzirikana

Dominic ahobera Dudu

Kanda HANO UREBE AMAFOTO Y’UKO IGITARAMO CYA MBONYI CYAGENZE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo