Dinah Uwera yatunguwe cyane n’ubwitabire mu gitaramo cye -AMAFOTO

Dinah Uwera , umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatunguwe cyane n’abantu bitabiriye igitaramo cyo kuramya Imana yise ’ Hearts at Worship’ yakoze kuri iki cyumweru tariki 24 Nzeli 2017.

’Hearts at Worship’ cyangwa se Imitima mu Kuramya ni igitaramo yari yafashe nko kugaruka kweruye kwe mu buhanzi mu buhanzi ku giti cye . Cyateguwe ku bufatanye na Urugero Media Group. Cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nzeli 2017 i Remera ku Rusengero rwa Healing Center guhera i saa kumi n`imwe. Kwinjira byari ubuntu kuri buri wese.

Itsinda risanzwe ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza mu itorero rya Healing Center niryo ryatangije iki gitaramo. Hanaririmbye kandi abana bari muri Urugero music Academy ndetse n’umuhanzi Arsene Tuyi, na Rene Patrick.

Uwera Dinah niwe waririmbye nyuma nk’uwari wateguye igitaramo. Yaririmbye indirimbo ze zose zigera ku 8 ndetse anaririmba izindi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza zisanzwe zifashishwa mu nsengero zinyuranye. Igihe cyose yamaze aririmba, abantu bafatanyije na we kugeza asoje.

Kugaragaza ubuhanga bukomeye mu miririmbire ye, nibyo byatumye bamwe muri 600 bitabiriye iki gitaramo bagenera amafaranga Dinah yo kumushyigikira mu buhanzi bwe.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Dinah Uwera yatangaje ko yishimiye bikomeye uko igitaramo cyagenze ndetse ngo atungurwa no kubona ubwitabire atari yiteguye.

Ati " Igitaramo cyagenze neza cyane. Abantu baritabiriye, Performances zagenze neza cyane…Numvaga umutima uruhutse, unyuzwe…ukuntu abantu nabonye babyitabiriye byarantunguye. Numvaga ntabantu benshi banzi kandi sinabyamamaje cyane, muri make nashimiye Imana uko igitaramo cyagenze."

Dinah yakomeje avuga ko iki aricyo gihe ngo ashyire imbaraga mu buhanzi bwe bwo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Dinah yakomeje avuga ko muri iki cyumweru aribwo agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere. Mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka nabwo ngo arateganya gukora ikindi gitaramo cyo guhimbaza no kuramya Imana.

Dinah Uwera yatangiye muzika ku giti cye mu mwaka wa 2005. Abenshi bamumenye kubera indirimbo ze nka ‘Inshuti gusa’, ‘Says the Lord’ n’izindi zinyuranye harimo na na ’Icyo umbwira’ aheruka gushyira hanze.

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza ryo muri Healing Center niryo ryatangije igitaramo

Arsene Tuyi na we yari yaje gushyigikira Uwera Dinah

Rene Patrick

Urugero music Academy

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo...bahagiriye ibihe byiza, bahimbaza Imana biratinda

Bagiye bamuha amafaranga yo kumushyigikira mu buhanzi bwe

Uwera Dinah yaririmbye indirimbo ze zose

Bafatanyaga na we mu guhimbaza Imana no kuramya

Habwirijwe n’ijambo ry’Imana

Dinah yishimiye cyane uko igitaramo cyagenze

Photo:Urugero Films Pictures

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ntabana Gloria

    Seriously this is amazing, Dinah may God continue to Bless you abundantly and may you continue to prosper both physically and spiritually

    - 3/11/2017 - 18:29
Tanga Igitekerezo