Buri munsi tunyura mu bigoye ariko hamwe n’ Imana turi abatsinzi – Tonzi (Video)

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine [Tonzi] uririmba indirimbo zagenewe kuramya no guhimbaza Imana ahamya ko nta muntu wizera Imana wari ukwiriye kujya yihebeshwa n’ibihe bigoye anyuramo kuko Imana ariyo itanga intsinzi ku bayizera kandi ikabanyuza mu bihe bikomeye, ikabahesha kunesha, bakaririmba intsinzi.

Ibi nibyo Tonzi avuga ko bikubiye mu ndirimbo ye y’amashusho yise’ I am a victor’ yashyize hanze.

Ati " I am a victor kuri njye ni indirimbo y’ubutsinzi yongera kwerekana imbaraga z’Imana ku buzima bwanjye n’ubw’undi muntu wese wizera ko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.

Mu buzima bwa buri munsi tunyura mu bihe bitandukanye ariko hamwe n’Imana turi abatsinzi. Icyo nabwira abantu nuko kuba turi abana b’Imana ari iby’agaciro Imana yaduhaye natwe tukayubaha tukanayubahisha muri byose."

Yunzemoa ati " …Ntakibasha kurogoya umugambi w’Imana ku buzima bwacu kuko turi ab’agaciro. Turi abasirikare ku rugamba kandi tuzahora dutsinda kuko turi abana b’Imana."

Tonzi yongeyeho ko iyi ndirimbo ari imwe muzizagaragara kuri album nshyashya azamurika muri uyu mwaka. Mu minsi iri imbere ngo nibwo azakora Pre-Launch agaragaze ibikorwa amaze gukora n’ibyo ateganya mu minsi iri imbere.

Muri Kanama nibwo Tonzi yari yashyize hanze andi mashusho y’indirimbo irangira abantu ko mu Mana ariho ahari umutuzo wuzuye. Ni indirimbo yise ’ Aho’.

Kuva mu bwana bwe nibwo Tonzi yatangiye kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana. Impano yaje kwaguka ajya mu makorali atandukanye, mu mwaka wa 2004 atangira umuziki ku giti cye.

Ni we watangije kandi itsinda ry’abahanzikazi bishyize hamwe rya ’All In One Gospel Ladies’ ribarizwamoa abahanzikazi 11 bishyize hamwe ngo bakomeze gufashanya gukomera mu buhanzi bwabo , kurushaho kubuteza imbere no kubuhesha agaciro kurushaho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo